Kigali: Hagaragajwe uko bamwe mu baganga ba CHUK bishe abarwayi n'abo bakoranaga muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu, hagaragajwe uburyo bamwe mu baganga biyambuye itaburiye bakayoboka iyo kwica abarwayi na bagenzi babo bakoranaga.

Dativa Karuzima wari umuganga muri CHUK mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasobanuriye itangazamakuru ko umugambi wo gutegura Jenoside muri ibi bitaro wahereye mu 1959 ndetse ibyaberaga muri ibi bitaro ntaho byari bitandukaniye n'ibyaberaga mu bindi bice by'igihugu. Ibyo birimo gutoteza Abatutsi, ivangura n'indi migambi yaganishaga kuri Jenoside.

Yagize ati "Guhera muri 1959 jenoside yagumye itutumba, abatutsi na hano ntabwo bari bameze neza barahezwaga, bakabima imyanya bakanabareba nabi, mbese wasangaga tugenda twigengesereye kuko babaga bakuzi ko uri Umututsi bitewe n'uko ibyangombwa byose byabaga byanditsemo ubwoko ntabwo twisanzuraga.'

Karuzima yongeyeho ko muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibintu byaje guhindura isura ubwo abaganga bicaga abarwayi na bagenzi babo bakoranaga.

Ati 'Hano kwa muganga ubundi murwayi cyangwa undi wese yumva ari ho agiye gukirira ariko ntabwo ariko byagenze kuko hari abaganga n'abaforomo n'abandi bakoraga hano bose bakoze ibintu bitari byiza kuko iyo bajyaga kuvura umurwayi baramurebaga cyangwa bakamwaka indangamuntu, ku buryo hari n'abo banyuragaho ntibabavure bakavura abandi.'

Yakomeje agira ati 'Muri jenoside hano hari abaganga bakoze jenoside bishe abatari abarwayi gusa ahubwo bishe n'abandi aho bari mu ngo zabo, byaragaragaye turanabazi twaranabavuze.'

Karuzima yagaye abaganga bose bagize uruhare muri jenoside kuko bidakwiye ko uwagakwiye kuvura umuntu ari we wamwambura ubuzima.

Umuyobozi w'ibitaro bya CHUK, Dr Théobald Hategekimana, na we yanenze abaganga bo muri ibi bitaro bishe bagenzi babo, abarwayi ndetse n'abarwaza.

Yagize ati 'Muri jenoside hari abakozi b'abaganga hari n'abarwayi n'abarwaza bari bahari, aho rero naho abaganga ubwabo bakoze jenoside bica abo bakoranaga n'abarwayi n'abarwaza, murumva ko ari ikintu gikomeye cyane kuko iyo ufashe iyo gahunda yo kwica abo mudahuje ibitekerezo cyangwa ubwoko kandi uri umukozi ukora mu bitaro ushinzwe kuvura, hari n'igihango warahiriye, biba ari amahano.'

Yongeyeho ko abakozi cyangwa abaganga bishwe muri CHUK ari 65 ariko imibare bafite ivuga ko bagera kuri 70. Biyongeraho abandi bantu bazanwaga bishwe bari hagati y'ibihumbi 10 n'ibihumbi 15 baje no gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rebero.

Muri ibi bitaro bya CHUK ni hamwe mu habereye ubwicanyi bw'indengakamere cyane ko no mu minsi ishize hari indi mibiri igera ku 100 yahakuwe ijya gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ubwo hibukwaga abaganga n'abakozi bari aba CHUK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abari bitabiriye iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu
Dativa Karuzima wari umuganga muri CHUK yanenze abaganga bishe abarwayi na bagenzi babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hagaragajwe-uko-bamwe-mu-baganga-ba-chuk-bishe-abarwayi-n-abo-bakoranaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)