Kigali : Yigamba guha RIB amafaranga,Abaturanyi bamushinja kubakubita,Gitifu ngo bakoze ibyo basabwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bo Mudugudu w'Amarembo muri aka Kagari ka Nyabisindu, babwiye RADIOTV10 ko umuturanyi wabo witwa Thierry Maniragaba abarembeje kuko adahwema kugira abo akubita ndetse ko adatinya na bamwe mu bo mu nzego z'ibanze.

Umwe muri aba abaturage utifuje ko atangazwa, yagize ati 'Uwo mugabo akubita abantu, nijoro bamugeze kuri RIB akagaruka avuga ko yatanze amafaranga ibihumbi 220. Ni ibintu byavuzwe ku mugaragaro ntabwo ari ibintu byavuzwe mu rwihisho.'

Uyu muturage avuga ko ikigaragaza ko atanga ayo mafaranga muri RIB ari uko izindi nzego zigeze kujyayo ariko zikabura raporo yaba yarakorewe uyu mugabo.

Undi muturage w'igitsinagore uvuga ko yakubiswe n'uyu Maniragaba Thierry amutegeye mu nzira, avuga ko uyu mugabo atari we wa mbere yakubise cyangwa ngo abe ari uwa kabiri.

Ati 'Ni umunyarugomo, cyane cyane iyo yasinze ni bwo aba umunyarugomo kandi icyo gihe yari yasinze.'

Aba baturage bavuga kandi ko uyu muturanyi wabo uretse kubakubita, anabatuka ibitutsi nyandagazi ku buryo adatinya no kubatuka ku myanya y'ibanga y'ababyeyi babo.

Umwe uvuga ko bigeze kwitabaza inzego z'umutekano ariko ngo na zo zaraje 'arazisuzugura cyane hari n'uwo yari akubise ingufuri mu mutwe birangira agiye ku Kagari no ku Murenge baramujyana tujya no kuri RIB ariko muri iryo joro na bwo Thierry bamufunguye saa munani z'ijoro.'

Aba baturage bavuga ko uyu muturage atajya atinda muri RIB kandi ko iyo avuyeyo aza abigambaho, akababwira ko azakomeza kubahohotera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabisindu, yabwiye RADIOTV10 ko ari kenshi uyu mugabo bamukoreye raporo bakazishyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

Ati 'Twe tuba twakoze icyo dusabwa, twe ntidufunga, ntiduhana, amabwiriza atubwira ko niyo twe twamufata inshuro icumi twebwe iyo tumufashe tumwegereza Ubugenzacyaha, Ubugenzacyaha rero bukora ibiteganywa n'itegeko.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko bidakwiye ko umuntu umwe arenganya abaturage.

Yagize ati 'Inzego za Leta zose yaba Polisi, yaba RIB, igitumye zibaho ni inyungu rusange ya rubanda, sinumva ko inyungu y'umuntu umwe ishobora kuruta iya rubanda usibye ko ibyo twabanza tukabisuzuma.'

Dr Murangira B. Thierry yizeje ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rugiye gukurikirana iki kibazo, hakarebwa abaturage bavuga ko bahohotewe n'uyu mugabo, byaba byarabaye akabihanirwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Yigamba-guha-RIB-amafaranga-Abaturanyi-bamushinja-kubakubita-Gitifu-ngo-bakoze-ibyo-basabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)