Ibyakozwe n'abasirikare bakuru barimo Kayumba Nyamwasa kuri Noheli mu 1991 i Kiyombe : Byinshi kuri Lt Gen Perezida Kagame yatahiye ubukwe akaba arwanya Leta y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Umunyarwanda wari ufite ipeti rya Lieutenant General mu gabo z'u Rwanda aho yanazibereye umugaba mukuru guhera mu mwaka wa 1998 kugera mu mwaka wa 2002.Muri icyo gihe kandi yanayoboraga iperereza ry'igihugu.

Uretse ibyo,Kayumba yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy'u Buhinde kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2010 .

Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2010 nibwo Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yashohoye itangazo rivuga ko Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu bityo ko atagihagarariye u Rwanda haba mu Buhinde no mu bindi bihugu cyangwa urwego urwo arirwo rwose

Icyo gihe byavugwaga ko yaba ari mu gihugu cya Uganda ndetse na Leta y'u Rwanda yari yatangiye kureba uko hakoreshwa uburyo bujyanye n'amategeko kugira ngo atabwe muri yombi agarurwe mu gihugu.Ngo mbere y'uko ahunga igihugu inzego z'iperereza zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by'ubugizi bwa nabi nk'uko iryo tangazo ryabivugaga.

Uwari umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda icyo gihe, Jules Rutaremara yatangaje ko Nyamwasa yambutse akajya mu Bugande anyuze Kagitumba mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ngo ubwo yageraga hakurya y'umupaka yahise ahahurira n'umushoferi we.

Nyuma byaje kumenyekana ko Kayumba aherereye muri Afurika y'Epfo ndetse anerura ko arwanya Leta y'u Rwanda ndetse atangira kuvuga ko Leta y'u Rwanda ariyo yagize uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Habyarimana gusa benshi babyibajijeho ukuntu atigeze abikomozaho akiri mu nzego z'ubuyobozi.

Muri uyu mwaka kandi Kayumba yaje kuraswa gusa ararusimbuka , ni ibintu byashinjwe Leta y'u Rwanda ari nayo ibitera utwatsi. Byavugwaga ko hari amasusu yamusigaye mu nda ariko nga yaje kuvurwa arakira.

Nyuma yaje gushing RNC irwanya Leta y'u Rwanda ndetse aza kwihuza n'indi mitwe bahuje umurongo harimo FDLR n'indi itandukanye bihuriza hamwe bashaka guhirika ubutegtsi bw'u Rwanda.

Leta y'u Rwanda ishinja Nyamwasa kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi harimo grenade 3 zatewe muri Kigali mu kwezi kwa kabiri taliki ya 19 mu mwaka w'2010.

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali rwamushinjije gukora ibikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi no kugambanira igihugu mu mwaka wa 2011.

Rwamushinjije hamwe n'abandi barwanashyaka ba RNC bari mu bashinze iryo shyaka. Nyamwasa yambuwe ipeti rya gisirikare, yirukanwa mu gisirikare, nuko urukiko rumucira imyaka 23 y'igifungo. Uko ari bane urubanza rwabo rwaburanishihwe runacibwa badahari.

Raporo y'umuryango w'abibumye yo mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2018 ishinja Nyamwasa gukora ingendo ava muri Afurika y'epfo ajya muri Congo gucagura abasirikare bazamufasha gutera u Rwanda. Abo basirikare bakaba babumbiye mu mutwe w'abarwanyi witwa P5.

General James Kabarebe yatangaje ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y'u Rwanda 'Rwanda National Congress (RNC)', ari umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.

Yabivuze kuwa mbere tariki 02 Nzeri 2019, ubwo yaganiraga n'abasirikare bavuye ku rugerero basaga 1000, ubu bari mu myitozo y'ibyumweru bitandatu mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Asubiza ikibazo cya Col (Rtd) Martin Nzitonda wahoze mu ngabo za Ex-FAR, ndetse no muri FDLR, wari ubajije icyo u Rwanda rwakora mu guhangana n'imitwe irurwanya, Gen. Kabarebe yavuze kuri Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kubaha amateka ye.

Yagize ati 'Mbere y'uko mvuga kuri RNC, reka mbanze mvuge kuri Kayumba Nyamwasa. Niba hari umuntu w'umuhemu ubaho watangaho urugero rw'ubuhemu, ni Kayumba Nyamwasa. Kubera ko icyo yabaye cyo mu ngabo za RPA, ntabwo yacyigize. Nta n'igitangaza yakoze mu ngabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), yavuga na kimwe ati nakoze aka kantu aha n'aha, ku buryo nagahemberwa.Nta na kimwe afite yavuga.

Ahubwo yagiriwe neza igihe cyose. Hari ukuntu umuntu agira amahirwe mu bihe bitandukanye, bitewe n'ibihe uko biteye akagira amahirwe akagendera ku bandi, akagirwa icyo ari cyo.

Ariko iyo ari umunyabwenge buke, iyo ari umuhemu mu buzima bwe, iyo nta burere agira, iyo ari umunyamusozi, ibyo byose abipfusha ubusa".

Gen. Kabarebe uvuga ko azi Kayumba neza, yemeza ko ari we ubwe wamwinjije mu mutwe w'inyeshyamba zari ziyobowe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu mwaka wa 1985.

Avuga ko muri icyo gihe, Kayumba yari yaramaze gushaka impapuro zamwemereraga kujya gukora muri Afurika y'Epfo, ariko yamara kubona ko nyuma yo kubohora Uganda ashobora kuzavamo umuntu ukomeye, ayo mahirwe yo kujya muri Afurika y'Epfo akayasubika.

Mu gihe Museveni yamaraga gufata ubutegetsi mu 1986, Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba yahise akomerezaho ahabwa umwanya mu buyobozi mu Majyaruguru ya Uganda.

Akomeza avuga ko akimara kubona uwo mwanya, Kayumba yamaze igihe kirekire ashaka uko yakwigwizaho amafaranga n'ubuyobozi, ndetse ngo yanakoresheje amayeri n'amafaranga mu kugura ipeti ryisumbuyeho, mu gihe abo bari barafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda bari mu myitozo, banatekereza uko batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda.

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko Kayumba yageze igihe cyo gukora ubukwe, agashakisha amayeri yose yatuma Perezida Kagame amutahira ubukwe kandi akamuvugira ijambo, nyamara kandi ngo ntaho bari basanzwe baziranye.

Ati 'Umunsi yakoze ubukwe, yashakishije uburyo bwose bushoboka ko hagira umusirikare mukuru uza kumuvugira ijambo mu bukwe, aragerageza atuma abantu bamwegerera Perezida Kagame, ngo aze kumuvugira ijambo mu bukwe.

"Perezida yaraje mu bukwe. Ntabwo yagombaga kumuvugira ijambo, ntibyari gushoboka.Nta n'aho bari bahuriye, ntaho bari baziranye, ntibari barabanye, ntibari bariganye, Kayumba ntaho bari baziranye.

Icyo gihe ijambo yararimuvugiye. Ubundi mu cyubahiro, umuntu nk'uwo waguye icyubahiro, ineza nk'iyo urayimwitura. Ariko Kayumba ni umuhemu !'

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Kayumba atari mu basirikare b'ibitangaza, ko ndetse nta hantu henshi yari yararwanye.

General Kabarebe avuga ko ubwo Perezida Kagame yazaga kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu (mu byumweru bibiri nyuma y'uko rutangira), yahuye na Kayumba yibuka ko yigeze kumutahira ubukwe, amugira umukuru w'iperereza, na cyane ko nta basirikare benshi bari bahhari bafite ubushobozi.

Ati 'Kuba Perezida ari we yahisemo mu bantu bose bari bahari, akaba ari we agira umukuru w'iperereza, ibyo na byo ubwabyo yakabimushimiye.Afite ubuhemu butangaje'.

Kabarebe avuga ko kuba umukuru w'iperereza byatumaga Kayumba yisanzura akajya aho ashatse, kandi ko we ntaho yahuriraga n'imirwano, ko ahubwo yabaga areba uko abandi barwana.

ati "Nta kintu na kimwe cyamushyiraga mu byago (muri danger). Kayumba iyo Perezida Kagame aza kumubwira ngo ngiye kugushyira ku rugamba, genda ube OC, cyangwa se jyenda ujye kurwana, uko muzi yari gutoroka urugamba akagenda".

Gen Kabarebe kandi yanabaganiriye ku byabaye tariki ya 25 Ukwakira 1990, ubwo bari mu nama itegura urugamba na Lt. Gen Kayonga. Icyo gihe ngo Kayumba yaje muri iyo nama ariko afite ubwoba, amaso yari yamuvuyemo, hanyuma atanga igitekerezo ko urugamba baruhagarika bakisubirira muri Uganda. Icyo gihe ariko ngo yari atarahabwa umwanya w'ubuyobozi bw'iperereza.

Icyo gihe ngo bamumaze ubwoba, bamusezeranya ko urugamba bazarustinda.
Ati 'Turamubwira tuti, Kayumba iyi ntambara tuzayirwana kandi tuzayitsinda. Ibi ni ibibazo bisanzwe by'intambara".

Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba amaze guhabwa ubuyobozi bw'ubutasi, noneho ubwoba bwashize, agatuza ndetse akagaragara nk'umuntu ukunda igihugu kurusha abandi.

Ibyabaye kuri Noheli, 25 Ukuboza 1991, ahitwa i Kiyombe

General Kabarebe kandi yanaganirije abasirikare bavuye ku rugerero ku byabaye kuri Noheli, 25 Ukuboza 1991, ahitwa i Kiyombe mu Majyaruguru y'u Rwanda, ubwo ingabo zari iza RPA zaraswagaho amasasu menshi n'ingabo za FAR, ku butaka no mu kirere.

Icyo gihe abari abayobozi b'ingabo za RPA bagiye guhura n'uwari umugaba mukuru Perezida Kagame, bamusaba ko basubira muri Uganda bakongera bakisuganya.

Yagize ati 'Byageze ubwo abasirikare bamwe bakuru, na Kayumba arimo begera Perezida wa Repubulika ari we wari uyoboye urugamba, baramubwira ngo dusabe Uganda idutize ahantu mu Majyaruguru hafi y'umupaka wa Sudan na Kenya, muri Pariki ya Kidepo ngo tube ari ho twisuganyiriza. Bumvaga batsinzwe, yari amayeri yo guhunga urugamba. Kayumba ntiyari kuzagaruka, barabeshyaga bari batinye urugamba.'

"Aha ni ho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafatiye icyemezo cy'uko twimukira mu birunga. Ni nabwo ku itariki ya 23 Mutarama 1992, twongeye kugaba igitero mu Ruhengeri, tugafungura imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Ruhengeri'.

Gen. Kabarebe yavuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, Kayumba ubu wahungiye muri Afurika y'Epfo, yagaragaraga gusa igihe habaga hari umutuzo, imirwano yakongera gukomera akabura.

Mu 1994 nyuma yo gusinya amasezerano y'amahoro ya Arusha, imwe mu ngingo yari ikubiye muri ayo masezerano kwari ukuvanga ingabo za RPA n'iza FAR, aho RPA yagombaga kugira 40% mu gisirikare, naho Far ikagira 60%, hagamijwe kugira igisirikare kimwe.

Iyo zivangwa, impande ebyiri zari zihanganye zari guhuriza hamwe zikarema ingabo zihuriweho, ariko abenshi barabirwanyije batinya ko hari ubwo ingabo za FAR zashoboraga guhengera iza RPA zikazirimburira mu birindiro, na cyane ko zazi kuba zizirusha ubwinshi.

Avuga ko uko ibiganiro byakomezaga, byaje kugaragara ko hari imyanya y'ubuyobozi yagombaga gutangwa, aho RPA yagombaga guhabwa ubuyobozi bwa 'Gendermerie', umwanya w'umugaba w'ingabo wa mbere wungirije, umwanya w'umuyobozi wungirije w'umutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu, ndetse n'indi myanya y'ubuyobozi mu bindi bigo.

Icyo gihe ngo Perezida Kagame yagendaga azamura abasirikare mu ntera, ari naho Kayumba yaherewe ipeti rya Colonel, kandi nk'umuntu wari warize amategeko, ngo ni we wagombaga kuzayobora 'Gendermerie', byahise bituma igitekerezo cyo kuva mu ngabo yari afite akireka.

Kabarebe ati " Ibye buri gihe byabgaga ari imibare.Ikimugira mukuru akaba ari cyo yihutira. Ibyo ndabyibuka neza, amaze kubwirwa ko ashobora kuba chef d'etat major wa gendermerie, yarongeye arabyimba, aba igitangaza. Ariko ubundi iyo tuvanga gusa, bakamubwira ngo turagushyira muri batayo (bataillon) Huye, yari kwiruka.We yari yavuze ko azajya mu batazavangwa.

Murabyumva, we ni ukwireba, ntareba abandi. Buriya urugamba rwose uko twarwanye, iyo tuvuga ubwitange bwa RPA, abantu baritangaga, ariko ntabwo haburamo abikundaga".

Gen Kabarebe yavuze ko Kayumba n'abandi bapfushije ubusa ayo mahirwe, batangira gutekereza ko bakomeye kurusha abandi, aho guha agaciro ubuyobozi bwabagize abo bari bo, ibintu we yita kuba indashima.

Ati 'Nta yindi yari impamvu yo kubazamura. Akenshi yazamuraga abantu (Perezida Kagame), azi neza inenge zabo, ariko akabyirengagiza. icyo yashakaga kubaka ni imiyoborere y'ingabo. Kayumba rero ni indashima, ni umuhemu,...

Ni yo mpamvu muri 1995, imirambo ikiri mu mujyi, Kayumba we yari mu bintu. Mu mazu, arubaka, agura amasambu, Nyagatare yose yafashe ahantu haruta akarere ka Musanze na Nyabihu,...

Ni ibyongingibyo, abashakisha icyo yapfuye na sisiteme (system) yacu, icyo yapfuye na Perezida, Perezida se wapfa iki na we !Icyo wapfa na we ni ugukora amanyanga, ariko nta kindi".

Kabarebe yavuze ko kubeshya kwa Kayumba byakomeje igihe kirekire, harimo no kujya mu bikorwa byashoboraga gufatwa nk'ubugambanyi nko kugirana ibiganiro n'imitwe ikorera hanze y'igihugu no guta inshingano akajya mu myitozo hanze y'igihugu nta ruhushya yabiherewe n'umugaba mukuru.

Kuri General Kabarebe, Kayumba yagaragaje igihe kirekire ko ari umunyabugugu, umuntu ushukika, wikunda, ari nayo mpamvu yashwanye n'abantu ndetse na sisiteme yamugize uwo yari we.

Byinshi wamenya kuri Lt Gen Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba w'Ingabo ubu akaba arwanya ubutegetsi



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ibyakozwe-n-abasirikare-bakuru-barimo-Kayumba-Nyamwasa-kuri-Noheli-mu-1991-i-Kiyombe-Byinshi-kuri-Lt-Gen-Perezida-Kagame-yatahiye-ubukwe-akaba-arwanya-Leta-y-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)