Mu mukino warebwe na Madame Jeannette Kagame, US Monastir yagukanye BAL #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino warebwe na Madame Jeannette Kagame, US Monastir yegukanye igikombe cya BAL itsinze Petro Atletico de Luanda amanota 83-72, ni irushanwa ryaberaga muri Kigali Arena guhera tariki ya 21 Gicura, akaba yari inshuro ya kabiri iri rushanwa ribaye

Wari umukino wa nyuma w'irushanwa rya BAL 2021 aho US Monastir yo muri Tunisia yari yasezereye Zamalek muri 1/2 yahuraga na Petro de Luanda yo muri Angola yo yari yasezereye FAP muri 1/2.

US Monastir yari yageze ku mukino wa nyuma muri 2021 ikaza gutsindwa na Zamalek, yatangiye nabi umukino w'uyu munsi nubwo yatsinze Petro agace ka mbere ku manota 18-17.

Ibifashijwemo n'abasore barimo Lukeny na Yannick Moreira, Petro yegukanye agace ka kabiri ku manota 23-15. Amakipe yagiye kuruhuka ari 40 ya Petro kuri 33 ya US Monastir.

US Monastir yaje mu gace ka gatatu yakangutse maze mu manota 7 yarushwaga ikuramo ikinyuranyo cy'amanota 5, aka gace yagatsinze ku manota 24-19 bihita biba 59 kuri 57.

US Monastir yari yamaze kwinjira mu mukino, ntabwo byayisabye iminota myinshi y'agace ka kane aho yahise ikuramo aya manota yari arimo batangira kugendana.

Petro yaje gutakaza umukino mu minota 3 ya nyuma maze abarimo, Firas Lahyani, Ater James Majok na Michael Andre Dixon bafasha US Monastir kuyobora umukino baje no gutsinda aka gace ku manota 26-13. US Monastir yahise yegukana iki gikombe ku manota 83-72.

Lukeny Gonçalves wa Petro Atletico ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 28, ni mu gihe Firas Lahyani na Michael Andre Dixon ba US Monastir buri umwe yatsinze amanota 21.

Michael Andre Dixon wa US Monastir kandi ni na we waje kwegukana igihembo cy'umukinnyi w'irushanwa.

Umukino w'umwanya wa 3 wabaye ejo, Zamalek ni yo yawegukanye itsinze FAP amanota 97-74.

Petro Atletico yayoboye umukino igihe kinini
US Monastir yaje kugaruka mu mukino
Madame Jeannette Kagame yakurikiranye uyu mukino
US Monastir yari ifite abafana
Wari umukino urimo guhangana
Wari umukino urimo guhangana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-warebwe-na-madame-jeannette-kagame-us-monastir-yagukanye-bal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)