Ingabo z'u Rwanda ziravugwa mu ntambara ya M23 na FARDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango ya Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru, iratangaza ko hari ibimenyetso bifatika ko igisirikare cy'u Rwanda kiri muri iyo ntambara ingabo za leta zihanganyemo na M23.

Imirwano hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ikomeje kongera amakuru y'umutekano mu Majyaruguru ya Kivu, impande zombi zikomeje kwitana bamwana ku washoje imirwano ikaze ikomeje gukura abantu mu byabo.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022, igitero cyagabwe ku ngabo za FARDC i Kibumba mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma cyateye ubwoba bw'uko M23 ishobora gufata urugendo rugana mu murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.

Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru mu itangazo yasohoye, ivuga ko hari 'Abasirikare b'u Rwanda mu nyeshyamba za M23'

Iri tangazo ryahamagariye Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, kuvugana n'Abakuru b'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari ndetse n'Umuryango w'Afurika Yunze ubumwe ku 'byagaragaye ko' hari abasirikare b'u Rwanda ku butaka bwa Kongo.

Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru ivuga ko inyeshyamba za M23 zikura intwaro mu Rwanda n'ibikoresho by'ubuvuzi ndetse ko mu Rwanda ariho hari 'ibirindiro byabo.'

Ivuga ko muri iyi mirwano iyo inyeshyamba za M23 zisumbirijwe zihungira ku butaka bw'u Rwanda.

Imiryango ya Sosiyete Sivile yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu baturage batuye mu Turere tw'imirwano bakomeje guhunga, ndetse hari ababarirwa mu magana bambutse umupaka wa Bunagana bahungira mu gihugu cya Uganda.

Boniface Kagumyo, umuyobozi wa Komine Kibumba yavuze ko inyeshyamba za M23 zateye zifite imbaraga zidasanzwe ibintu afata nk'ingabo z'u Rwanda zateye FARDC.

Yagize ati 'Ni ingabo z'u Rwanda zateye FARDC, baratsindwa bagahungira mu Rwanda, twamaganye igitero cy'umwanzi.'

Si ubwa mbere u Rwanda ruvugwaho gushyigikira inyeshyamba za M23. Mu ntangiriro z'ukwezi kwa 11 k'umwaka ushize wa 2021, ubwo izi nyeshyamba nabwo zuburaga ibitero muri Teritwari ya Rutshuru, u Rwanda rwashinje na FARDC gufasha uyu mutwe.

Icyakora icyo gihe igisirikare cy'u Rwanda, ibyo cyarabihakanye kivuga ko 'nta murwanyi wa M23 wigeze uva mu Rwanda, ko ibitangazwa ari icengezamatwara-Propagande rigamije kudobya umubano w'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo'.

Ku wa Mbere u Rwanda rwasohoye itangazo risaba Urwego rw'ingabo z'Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by'ingabo za Congo byaguye mu Rwanda , bigakomeretsa abaturage, bikanasenya inzu.

Mbere y'uko igisirikare cy'u Rwanda gisaba ko hakorwa iperereza, Mu masaha ya mu gitondo, mu Mirenge ya Kinigi na Nyange y'AKarere ka Musanze, yaguyemo ibisasu, byanakomerekeje umugore uvuye guhinga, binangiza inzu z'abaturage.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Rwanda-ziravugwa-mu-ntambara-ya-M23-na-FARDC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)