Ibibi benshi batazi iyo uriye inanasi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi bayikundira uburyohe ifite ndetse igira n'intungamubiri nyinshi gusa uru rubuto rw'inanasi burya runagira ingaruka ndetse hari abatemerewe kuyirya nkuko tugiye kubirebera hamwe.

●Inanasi ifite igipimo cy'isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Kurya nyinshi byatuma agira isukari irenze ikenewe.

●Ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.

●Ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n'iyi miti

●Abantu bagombwa kwirinda kurya inanasi idahiye kuko bitera ibibazi igifu, kinakanirwa kubasha gukura intungaubiri mu biribwa amuntu aba yariye .

●Inanasi ku mwana utarengeje umwaka si nziza na gato kuko iabo acide citrique , bityo ikaba yabangamira igogora cyane ku bakiri bato.

●Ku bagore batwite si byiza kurya inanasinku bwinshi, agasate gato karahagije. Byaragaragayeko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera ibibazo kumwana batwite.

●Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya. Kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera hangover.



Source : https://yegob.rw/ibibi-benshi-batazi-iyo-uriye-inanasi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)