CAN 2023 : Amasura mashya mu Mavubi azakina na Mozambique (URUTONDE) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru barimo myugariro w'Ikipe ya Kiyovu SC Ndayishimiye Thierry na Mugisha Bonheur wa APR FC.

Mugisha Bonheur yahamagawe mu mikino ibiri ya gicuti yahuje u Rwanda na Guinée muri Mutarama 2022.

Mu bakinnyi bahamagawe ntihagaragaramo ab'amazina akomeye nka Jacques Tuyisenge wa APR FC na Haruna Niyonzima na Sugira Ernest ba AS Kigali.

Mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruzatangira ruhura na Mozambique hagati ya tariki ya 4-5 Kamena 2022.

Mu mikino y'amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rya 12 ririmo ; Sénégal ibitse igikombe, Bénin na Mozambique.

Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe :

Abanyezamu : Kwizera Olivier, Kimenyi Yves na Ntwari Fiacre.

Abakina inyuma : Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Serumogo Ally Omar, Ndayishimiye Thierry, Niyigena Clement na Ishimwe Christian.

Abakina hagati : Nishimwe Blaise, Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur, Bizimana Djjhad, Muhire Kevin, Raphael York na Ruboneka Bosco.

Abataha izamu : Danny Usengimana, Meddie Kagere, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Antoine Dominique.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/CAN-2023-Amasura-mashya-mu-Mavubi-azakina-na-Mozambique-URUTONDE

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)