Umunyamakuru Byansi Baker Samuel yasezeranye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byansi Baker ni izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu by'umwihariko mu nkuru zicukumbuye. Akora kuri Royal Fm mu kiganiro Face of Nation kibanda ku makuru acukumbuye nk'umwihariko w'uyu munyamakuru ari na byo yaminujemo muri Kaminuza. Ubu, yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe yo kuva mu buseribateri aho yamaze kwemererwa n'amategeko ya Leta y'u Rwanda kubana na Jocelyne nk'umugabo n'umugore.

Ejo kuwa Kane tariki 19/05/2022 ahagana saa munani z'amanywa ni bwo Baker Byansi n'umukunzi we Jocelyne Uwase basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera uyoborwa na Meya w'aka Karere Bwana Mutabazi Richard. Tariki 18/06/2022 ni bwo aba bombi bazakora indi mihango y'ubukwe bwabo, ubundi bibanire iteka nk'uko babyiyemeje.


Byansi Baker yemeye kuba umugabo wa Jocelyne

Tariki 12 Gashyantare 2022 ni bwo Byansi Baker yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Jocelyne mu birori bibereye ijisho byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Ubumwe Grande Hotel. Ibi birori byitabiriwe n'inshuti zabo za hafi zirimo n'ab'amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Mike Karangwa na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Byansi Baker yambitse impeta umukunzi we nyuma y'imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

Imyiteguro y'ubukwe bwa Byansi Baker yatumye afata akaruhuko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nk'uko bisanzwe. Byansi ukoresha cyane Twitter akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 30, yabwiye InyaRwanda.com ko igihe kinini imbuga nkoranyambaga zitwara abantu umwanya munini kandi haba hari n'izindi nshingano zibareba. Ati "Nashatse kuruhuka kugira ngo mbitegure neza (ubukwe). Social media, sometimes idutwara umwanya munini kandi hari n'ibindi bitureba nk'inshingano".


Ni umunsi w'ibyishimo utazibagirana mu buzima bwabo

INDI NKURU: Twaganiriye n'umunyamakuru Byansi Baker watangaje mu mezi abiri ashize ko afite 'Untold Story' yijimye ku irushanwa rya Miss Rwanda

Tariki 17/02/ 2022 ni bwo Byansi Baker yatangaje ko afite inkuru 'yijimwe' itarigeze ivugwa ku irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda (Miss Rwanda). Yavuze ko igihugu n'Isi bikwiye kumenya iyo nkuru, yongeraho ko abantu benshi batazayizera. Uyu munyamakuru yasabye abakobwa bitabiriye 'Boot Camp' muri Miss Rwanda gutinyuka bakavuga ukuri babonye/bazi. Byansi aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2023 yari kuzafata umukobwa akamujyana muri Miss Rwanda nk'Intasi ye.

Nyuma y'amezi abiri atangaje icyo yise 'Untold Story', ni bwo 'Prince Kid' wateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye iri rushanwa. Kuri ubu Prince Kid afungiye i Mageragere nyuma y'uko urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo kubera ibyaha bibiri akurikiranyweho ari byo 'Gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina'.

INDI NKURU WASOMA: Umunyamakuru Baker Samuel agiye kurushinga na Jocelyne yambitse impeta mu birori byitabiriwe n'abarimo Sadate na Mike Karangwa-AMAFOTO


Jocelyne yemeye kuba umugore wa Byansi Baker


Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi ni we wasezeranije Byansi Baker na Jocelyne

Umuhango wo gusezerana kwa Byansi Baker na Jocelyne wabereye mu Karere ka Bugesera


Byansi Baker ubwo yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we Jocelyne


Byari ibyishimo bikomeye kuri Jocelyne ku munsi yambikiweho impeta


Izina Byansi Baker ryarushijeho kumenyekana kubera iyi 'Untold story'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117333/umunyamakuru-byansi-baker-samuel-yasezeranye-imbere-yamategeko-na-jocelyne-uwase-mu-muhang-117333.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)