Umwe mu batangije urubuga rwa Netflix yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wilmot Reed Hastings Jr.[ Reed Hastings], Umunyamerika uri mu batangije urubuga rwa Netflix ruzwiho kwerekana filime binyuze kuri murandasi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira imibiri ihashyinguwe.

Uyu mugabo akaba yarasuye uru Rwibutso ku munsi w'ejo hashize tariki ya 12 Mata 2022 aho yashyize indabo ku mva z'ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, binyuze kuri Twitter yarwo, bavuze ko uyu mugabo yaje guha icyubahiro inzirakarengane zazije Jenoside zishyinguwe muri uru Rwibutso.

Bati "Mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu munsi, Reed Hastings uri mu batangije Netflix yasuye Urwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.'

Yasuye uru Rwibutso nyuma y'uko Netflix abereye umuyobozi muri Werurwe 2022 Netflix yaguze filime 'Trees of Peace' y'Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi filime ishingiye ku nkuru mpamo y'ibyabaye muri Jenoside, izatangira gutambuka kuri Netflix muri Kamena uyu mwaka.

Earlier today, @reedhastings Co-CEO of @netflix visited to pay respects to victims of the Genocide against the Tutsi. #Kwibuka28 pic.twitter.com/AvHRqHD4p8

â€" Kigali Genocide Memorial (@Kigali_Memorial) April 12, 2022

Reed Hastings yashize indabo ku mva anunamira inzirakarengane zishyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Reed Hastings ni umwe mu bashinze Netflix



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umwe-mu-batangije-urubuga-rwa-netflix-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)