Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Remera kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2022 habaye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose barimo inzego za leta,abihaye Imana ndetse n'abikorera dore bibukiye n'ubundi aho ababo biciwe muri Centre Christus-Remera

Aha kuri Centre Christus batewe n'ingabo zari iza leta by'umwihariko abarindaga umukuru w'igihugu ku itariki ya 7 Mata 1994 mu masaha ya mu gitondo baza bitwaje imbunda kirimbuzi kugirango bagire vuba abatutsi badahungira CND cyangwa muri stade Amahoro yarimo MINUAR,Abarokotse bavuga ko RPA Inkotanyi nazo zarimo zirwana inkundura byibura ngo zivanemo Remera zitabare abicirwaga muri iyi zone byaje kugerwaho mu masaha ya saa kumi z'umugoroba

Emmanuel Karamba uyobora IBUKA mu Murenge wa Remera muri Gasabo yabwiye abari baje mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abapadiri n'ababikira babaga muri Centre Christus 'ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakuze bifuza kuzatanga ubuhamya bw'ibyababayeho kugira ngo 'batazasaza batavuze bityo urubyiruko rukazongera rukagwa mu moshya yo kwangana no guhembera amacakubiri yabasubiza muri Jenoside, igihugu kikagwa mu kaga nkako cyahuye nako.'

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Remera avuga ko kuba hashize imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, ubu hari abantu bakuze barimo kugenda basaza kandi bumva ko bazaba basize umurage utari mwiza nibasaza batavuze kuko bafite byinshi baciyemo bagomba kwigisha abana babo nabo bakazabyigisha ibiragano bizaza.

Yakomeje agira ati 'Hari abarokotse Jenoside mu mwaka wa 1994 bari bakuze cyane k'uburyo mu myaka 28 ishize ubu bamaze gusaza abantu nk'abo muri iki gihe bumva ko bagomba kuzagira icyo bavuga ntibarisazane'.

Akomeza agira Ati: ' Muri iki gihe abarokotse Jenoside bari bakuze ubu bari gusaza kandi bashaka ko batazasaza batagize icyo bavuga.'

Ku rundi ruhande ariko, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Murenge wa Remera bitaweho na Leta barubakirwa uretse ko ibibazo bitabura bakeneye kwitabwaho by'umwihariko nko gusanirwa amazu yabo n'ibindi

Emmanuel Karamba yashimiye Inkotanyi kuko zabarokoye avuga ko iyo hataba bo kubona Umututsi warokotse mu Rwanda byari bugorane.

Ati: ' Ubu nimwe igihugu gihanze amaso. Ingabo zahagaritse Jenoside zabahaye urugero, mugomba gutera ikirenge mu cyabo mukubaka iki gihugu.'

Yabasabye kwamagana ingengabitekerezo z'ababyeyi babigishiriza ibibi mu ndaro, ku mashyiga n'ahandi.

Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Umwari Pauline yavuze ko Akarere ayobora kazakomeza kwita ku barokotse Jenoside uko amikoro azagenda aboneka ariko ngo bikorwa bahereye ku bacyeneye ubufasha kurusha abandi.

Uwari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Madamu Martine Urujeni yavuze ko abakoze Jenoside batashizwe kuko ngo n'ikimenyimenyi bakomeza kuyihakana aho bari hose ariko abanyarwanda bazakomeza kubarwanya batazarebera kwerekana ibyiza birimo ubumwe bw'abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko abakiri bato nibatamenya igihugu cyabo, ngo bajye bakurikira amakuru y'urukundo,ubumwe,ubwiyunge n'iterambere ngo bamenye ukuri kw'amateka babashe kuyasigasira, ibyabo bizaba bibi.

Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n'ababikira barishwe. Mu bishwe harimo Padiri w'umuyezuwiti Chrysologue Mahame w'imyaka 67, wayoboraga ikigo cya Christus akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro 'Association des Volontaires de la Paix'. Abo bose bishwe n'abasirikare barindaga umukuru w'igihugu bafatanyije n' Interahamwe

Abenshi mu Batutsi biciwe mu cyahoze ari Segiteri ya Remera bashyinguye mu rwibutso rwa Kibagabaga ndetse hibutswe n'abaguye imihanda itandukanye bahunga.

The post Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere â€" Ibuka Umurenge wa Remera appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/twese-twiteguye-gutanga-ubuhamya-buzafasha-urubyiruko-kuzirikana-ko-jenoside-ari-icyaha-ndengakamere-ibuka-umurenge-wa-remera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=twese-twiteguye-gutanga-ubuhamya-buzafasha-urubyiruko-kuzirikana-ko-jenoside-ari-icyaha-ndengakamere-ibuka-umurenge-wa-remera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)