Umuhanzi w'icyamamare muri 'Gospel' yishwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Osinachi Nwachukwu ukomoka muri Nigeria yitabye Imana bivugwa ko yishwe n'umugabo we bari babyaranye abana bane.

Inkuru iri kuvugwa cyane muri Nageria no hirya no hino ku Isi ku bakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni iy'urupfu rwa Osinachi Nwachukwu w'imyaka 42 witabye Imana aguye mu bitaro bya Abuja.

Paul Nwachukwu hamwe n'umugore we Osinachi Nwachukwu

Uyu muhanzi wari warataziriwe 'Malayika' kubera ijwi rye ry'akataraboneka, akimara kwitaba Imana, raporo ya mbere ya muganga yaje ivuga ko yazize kanseri yo mu muhogo.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri NIgeria byatangaje ko abo mu muryango wa Osinachi Nwachukwu bahise babitera utwatsi, bavuga ko umuvandimwe wabo yishwe n'umugabo we kandi ko yari umaze igihe kirekire amuhohotera.

Mukuru wa nyakwigendera witwa Favour Madu, yavuze ko murumuna we yakubiswe n'umugabo we ikintu kiremereye mu gatuza.

Yagize ati 'Twahoraga tumubwira ngo natandukane n'umugabo umukubita, akatubwira ko Imana yanga ubutane akongeraho ko umugabo we azageraho agahinduka none dore birangiye amwivuganye.'

Osinachi Nwachukwu Death Cause - What Happened To Gospel Singer?

'Ntiyakundaga kuvuga ku bibazo bye n'umugabo we ndetse n'ubwo aheruka kumukubita izi nkoni zamuviriyemo urupfu ntiyabitubwiye, ahubwo inshuti ye iba muri Leta Ebonyi niyo yahamaye impanga ya Osinachi amubaza niba yaramenye ko umugabo aherutse kumukubita cyane[…] twabajije muganga atubwira ko mu gatuza ke amaraso yari yipfunditse.'

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi Peter Nwachukwu, umugabo wa Osinachi Nwachukwu, akaba akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw'uyu muhanzi, yemeza ko kugeza ubu umugabo we yatawe muri yombi akaba akekwaho kwica umugore we.

Osinachi Nwachukwu yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nijeriya kubera ijwi rye byavugwaga ko rimeze nk'iry' umumarayika'.

Yagaragaye mu ndirimbo ya Ekwueme yakunzwe cyane muri 2017, afite YouTube ikurikirwa n'abagera muri miliyoni 71.

Abanyanijeriya benshi, cyane cyane abakirisitu, bashenguwe n'urupfu rwe, bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga basabye abanyamadini kudakomeza guhatira abayoboke babo gukomeza kubana mu gihe bafitanye amakimbirane mu ngo zabo.

Itorero ryakoreshaga Nwachukwu nk'umuririmbyi waryo mukuru, Dunamis International Gospel Centre, ntiragira icyo ritangaza ku rupfu rwe, ariko ryavuze ko rizagira icyo ritangaza mu minsi ya vuba.

Iri torero ryatanze ubutumwa muri videwo ngufi rivuga ko ryigisha abayoboke baryo ko byaba byiza kuba ingaragu kuruta gupfira mu rushako 'Gupfira mu makimbirane yo mu ngo'.

[email protected]

 

The post Umuhanzi w'icyamamare muri 'Gospel' yishwe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/04/13/umuhanzi-wicyamamare-muri-gospel-yishwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)