Uko Dufitumukiza wari 'Umujandarume' yafungiwe kwitandukanya n'abateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo kuri ubu washyizwe mu 'Barinzi b'Igihango', yatanze ubuhamya kuri uyu wa 13 Mata 2022, ubwo hasozwaga Icyumweru cy'Icyunamo hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dufitumukiza yinjiye mu kazi k'Ubujandarume mu 1984 ubwo yari afite imyaka 21, icyo gihe yari asoje amasomo yo kwinjira mu mwuga yatangirwaga mu Ishuri ry'Igihugu ry'Abajandarume ryabaga i Musanze [École de la Gendarmerie Nationale de Ruhengeri, EGENA]

Mu masomo bigishwaga harimo isomo ryitwa 'Morale' aho bigishwaga ibijyanye n'Uburere Mboneragihugu ariko integanyanyigisho ikaba yaribandaga ku bwiza bw'Ishyaka rya Parmehutu, MRND n'andi mashyaka yari ayishamikiyeho.

Bigaga kandi ububi bw'Ingoma ya Cyami n'ibyo yakoze birimo ubuhake, ububi bw'Abatutsi, ububi bwa RUNAR, ububi bw'Inyenzi n'ibindi bigaragaza urwango rwigishwaga n'ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Dufitumukiza avuga ko arangije kwiga ayo masomo yaje kujya kwimenyereza akazi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, aho yakomeje kubona bagenzi be bashyira mu bikorwa ibijyanye n'ayo masomo y'urwango n'ivangura bari barigishijwe.

Ati 'Ya ngengabitekerezo y'amacakubiri twigaga naje kuyibona bidatinze ubwo twari dusohotse ndi muri tagisi [….] muri iyo tagisi hari harimo abakobwa babiri na bo dusohokanye mu kigo ariko bari mu byabo nanjye ndi mu byanjye. Muri iyo tagisi hari harimo n'umukecuru, wasokoje uruhanika rwiza cyane.'

'Ni uko umwe abwira mugenzi we ati 'urabona ukuntu uyu mukecuru ari mwiza?' Undi aramusubiza ati 'yari mwiza, ikibazo ni uko ari Umututsi.' Icyo kintu cyarankomerekeje cyane na n'ubu.'

Dufitumukiza avuga ko arangije kwimenyereza umwuga Kacyiru bahise bamujyana gukorera ku Gisenyi ari na ho yaje kubona umusaruro mubi wa ya ngengabitekerezo y'amacakubiri.

Ati 'Nageze ku Gisenyi icyo gihe twakoraga amarondo, aho na ho naje kubona umusaruro mubi wa ya ngengabitekerezo y'amacakubiri. Bamwe muri twe iyo twabaga twagiye ku burinzi [irondo] twafataga abantu bakoze amakosa atandukanye… mbere ya byose twabakaga ibyangombwa.'

Avuga ko bagenzi be bakoranaga iyo babonaga mu byangombwa byawe uri Umututsi barakubabazaga, bakagukubita ibibuno by'imbunda, imigeri y'inkweto za butini n'ibindi bikorwa bibi byo kubabaza umubiri.

Ibyo byose ngo ni byo byatumye yitandukanya no kurenganya Abatutsi n'abandi bantu bose yabonaga bashobora kurengana, gusa ngo yarabifungiwe.

Ati 'Uwo mubano wanjye [n'Abatutsi] komanda wanjye, wategekaga i Gisenyi, witwaga Major Bizimana André, yaramfashe aramfunga, arambwira ati 'uzi ikintu ngufungiye?' Wowe ubanira Abatutsi neza.'

Dufitumukiza avuga ko nyuma yaje kugira amahirwe yoherezwa kwiga imodoka i Kigali, afungurwa atyo nyuma ahita ajya mu byo gukora akazi k'ubushoferi akorera i Butare.

Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dufitumukiza Anaclet ngo yakoreshaga imodoka y'akazi mu guhungisha Abatutsi bahigwaga abajyana ku Kanyaru bakambuka bakajya mu Burundi.

Hari abandi yafashirizaga aho babaga bihishe mu gihe abana bo yabajyanaga mu kigo cya Croix Rouge cyabaga ku Itaba mu Murenge wa Ngoma.

Ibi bikorwa yakoraga ngo yari abizi neza ko yashoboraga kubizira.

Nyuma gato y'uko Ingabo zahoze ari iza RPA zihagarikiye Jenoside, Dufitumukiza Anaclet yaje kwinjira mu gisirikare ariko nyuma ahagana mu 2000 aza kukivamo ajya mu kandi kazi.

Kuri ubu Dufitumukiza Anaclet yagizwe Umurinzi w'Igihango wo ku rwego rw'Igihugu, ndetse bamwe mu bo yafashije kurokoka no kurokora imiryango yabo barimo Mukarushema Annonciata na Mukamazimpaka Adela bavuga ko ari umuntu udasanzwe mu buzima bwabo.

Ubwo yagirwaga Umurinzi w'Igihango wo ku rwego rw'Igihugu umwaka ushize, Umuryango Unity Club Intwararumuri wagize uti 'Dufitumukiza Anaclet mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n'urukundo, ubunyangamugayo n'ubudahemuka, yitandukanya n'ibikorwa byo kwica Abatutsi ahubwo arabatabara abafasha guhunga, abandi arabahungisha.'

Icyo gihe Perezida wa Repubulika wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko nta muntu wibereyeho ahubwo buri wese ariho ngo abereho undi.

Dufitumukiza Anaclet kuri ubu atuye mu Murenge wa Tumba mu Mudugudu wa Kigarama, ni umugabo w'imyaka 59 wubakanye na Mukankusi Liliane akaba afite abana barindwi.

Ni umushoferi mu muryango ushamikiye kuri Diyosezi Gatolika ya Butare witwa Igiti cy'Ubugingo.

Inkuru bifitanye isano




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-dufitumukiza-wari-umujandarume-yafungiwe-kwitandukanya-n-abateguraga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)