Uganda yoroheje amabwiriza ya Covid ku bagenzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuturage wa Uganda n'undi mugenzi ugendereye iki gihugu yarikingije byuzuye, ntibikiri ngombwa ko ugaragaza ko wipimishije mu masaha 72 mbere

Minisitiri w'ubuzima muri Uganda Jane Ruth Aceng yabwiye itangazamakuru igihugu cyabo cyakuyeho gusaba igipimi cya PCR mu masaha 72 cyasabwaga abaje muri Uganda bakoreje indege, mu gihe bagaragaza ko bikingije byuzuye.

Yongereyeho ko umugenzi uje gutega indege ashobora kwakwa iyi PCR gusa mu gihe igihugu agiyemo kiyitegeka.

Kugeza ubu inking zisaga miriyoni 44 nizo zimaze gutangwa muri Uganda, minister Aceng yavuze ko mu baturage miriyoni 15 abangana na 71% bahawe byibura urukingo rumwe.

Ni mugihe abaturage basaga miriyoni 10 muri Uganda bo bamaze kwikingiza Covid byuzuye , aba bagize 48% by'abaturage bose kandi abangana n'59,542 bamaze guhabwa urukingo rushimangira.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-yoroheje-amabwiriza-ya-covid-ku-bagenzi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)