Mutangana Steven yakomoje ku itotezwa Sekuru yakorewe n'ubutegetsi bwateguye Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaza Tereraho Berchmans yari atuye muri Segiteri Karama, Komini Mushubati, Perefegitura ya Gitarama.

Mutangana avuga ko iyo abana n'abuzukuru be bazaga kumusura baturutse mu mahanga, ubutegetsi bwabafungaga cyangwa bukabirukana, na we agasigara akorerwa icyo ubutegetsi bwitaga 'kumwihaniza'.

Ubushakashatsi bwatangajwe n'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bwiswe 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama 2019', bwagaragaje ko uyu musaza ari mu batotejwe cyane muri Gitarama mbere ya 1994.

Mu myaka ya 1972-1973, ubwo bushakashatsi bugaragaza ko Abatutsi bishwe, inzu zabo zigatwikwa.

Muri Mata 1973, uwari Burugumesitiri wa Komini Mushubati, Rwanyabugigira Melchior, yamenyesheje Perefe wa Perefegitura ya Gitarama, Karuta Tharcisse, uko umutekano wifashe, avuga ko amazu yatwitswe ari 208, Abatutsi bishwe bagera kuri 29, impunzi zigera ku 1.075.188.

Umusaza Tereraho Berchmans, Sekuru wa Mutangana Steven, ari mu bahungiye kuri Komini Nyamabuye icyo gihe. Perezida wa Repubulika Grégoire Kayibanda n'abandi bategetsi baje kureba izo mpunzi, zukwa inabi cyane mu gihe zasobanuraga iby'itotezwa zagiriwe, ku buryo Perezida wa Repubulika Grégoire Kayibanda yakubise uwo musaza.

Mu gitabo 'Rwanda: Ukwakira90. Data muri cya gihugu cy'amata n'ubuki' Mutangana Steven agiye gushyira hanze mu gihe cya vuba, harimo ubuhamya yahawe n'umusaza wari kumwe na Sekuru icyo gihe bahungira i Nyamabuye.

Umutangabuhamya yagize ati 'Perezida Grégoire Kayibanda yadusanze kuri Komini Nyamabuye aho twari twahungiye, inzu zacu zatwitswe. Yari kumwe n'abaminisitiri, batubwira nabi, batwuka inabi […] Byavugwaga ko ubutegetsi bwashakaga kutujyana kuturoha muri Nyabarongo. Sogokuru wawe Tereraho twari kumwe, icyo gihe Perezida Kayibanda yamubwiye nabi, amujomba urutoki mu matama, amukubita urushyi. Yamuhoye ko yasobanuraga ikibazo twari dufite.'

Amabaruwa y'ubutegetsi muri icyo gihe ahamya uko uyu musaza n'abamukomkaho batotejwe i Mushubati

Nubwo Kayibanda yavuye ku butegetsi, ingoma ya Habyarimana Juvenal na yo ntiyahaga agahenge uyu musaza. Ibaruwa No 92/02.2.1 ushinzwe Ibiro by'abava n'abajya mu mahanga, mu Buyobozi bwa Serivisi z'Iperereza zabarizwaga mu Biro bya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Mushubati ku wa 17/09/1984, yahaye iminsi itatu Se wabo wa Mutangana wari waje gusura umusaza Tereraho Berchmans, yo yasubiye muri Zaïre aho yari yarahungiye.

Ubutegetsi bw'icyo gihe bwimye uyu musaza uburenganzira bwo kwakira abe bamusanze mu Rwanda.

Ibaruwa No 107/02.4.1.8 uwari ushinzwe Ibiro by'abava n'abajya mu mahanga, Usabyisa Ambroise, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Mushubati ku wa 16 Kanama 1985, yanze ko umwuzukuru w'uyu musaza wari waje kumusura yakirwa muri iyo komini.

Uwo mutegetsi yamenyesheje Burugumesitiri wa Mushubati ko uwo mwuzukuru wa Tereraho Berchmans atemerewe kuba muri Komini Mushubati ndetse no mu Rwanda hose kuko atari Umunyarwanda.

Muri iyo baruwa, ushinzwe ibiro by'abava n'abajya mu mahanga yasabye Burugumesitiri wa Mushubati guhora agenzura uyu musaza no kumwihaniza.

Ati 'Musabwe kandi guhora mugenzura uwo musaza sekuru kuko namenye ko akunda gucumbikira abantu nk'abo buri gihe, ndetse byaba ngombwa mukamwihaniza gucumbikira abantu atarabanza kubakugezaho.'

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tereraho Berchmans yiciwe iwe hafi y'ibiro bya Komini Mushubati. Umubiri we warabonetse, ashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Babiri mu bana be na bo barishwe. Abo bishwe bari bubatse, bakaba ari bo bana be bari baturanye bya hafi. Umwe ni Murangira Innocent, bamwiciye mu ishyamba ry'ibiti rya se, hepfo y'urugo rwe aho bakundaga kwita kuri Runyinya.

Undi ni Ngarambe Gaspard, bamwicanye n'umugore we babakuye i Kabgayi aho bari bahungiye. Babajyanye mu mabisi, babaroha mu ruzi rwa Nyabarongo ku rugabano rwa Gitarama na Ngororero. Ngarambe yigishaga mu kigo cy'imyuga cya Kavumu kafi y'i Kabgayi.

Iby'aya makuru byose bikubiye mu gitabo Mutangana Steven azamurika mu minsi ya vuba.

Igitabo "Rwanda: Ukwakira90. Data muri cya gihugu cy'amata n'ubuki' cya Mutangana kizashyirwa hanze mu minsi ya vuba
Steven Mutangana agiye gushyira hanze igitabo kirimo ubuhamya ku itotezwa sekuru yakorewe na Leta zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutangana-steven-yakomoje-ku-itotezwa-sekuru-yakorewe-n-ubutegetsi-bwateguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)