Hari amabara ugomba kwambara mu bihe byo kwibuka dore amwe muri yo. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo uganiriye n'abantu benshi bagiye batandukanye basobanukiwe iby'imyenda bakubwirako hari imyenda runaka ikorwa kugirango yambarwe ahantu runaka hahwanye naho, bivuzeko hari igihe utagomba kwambara umwenda runaka.

Muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imyambaro imwe n'imwe twambaraga mu buzima bwa buri munsi ukwiye kubika mu gihe ugiye mu bikorwa byo Kwibuka biri kuba ku nshuro ya 28.

Muri iki gihe iyo wambaye umwenda ugite amabara cyangwa se usa nk'ivu niryo bara ryahiswemo kugirango rijye ryambarwa muri ibi bihe, ndetse si ugupfa kurihitamo gusa kuko no hambere iyo umuntu yapfaga abagize umuryango we bisigaga ivu(kwiraba ivu) kugirango bagaragaze agahinda.

Ubundi mbere hakoreshwaga ibara rya Mauve gusa ryaje guhindurwa kubera ko rigaragara mu yindi mico urugero nko muri gatolika iyo bari kwibuka.

Niyo mpamvu mu bihe nk'ibi turimo, ari ingenzi cyane kwita ku mabara umuntu yambara, byagushobokera ukibanda ku mabara arimo nk'irisa nk'ivu, cyangwa andi mabara nk'umukara, cyane cyane mu gihe wagiye mu bikorwa birimo Kwibuka n'ibindi bihuriza abantu benshi hamwe.

Ushobora kandi no kwambara andi mabara nk'ubururu bwijimye n'andi ari muri uwo murongo, ajya gusa nk'ayijimye, nk'uko abahanga mu by'imyambarire babitangaza.

Ikindi kandi hari imyenda nk'umuhondo,icyatsi ndetse na pink mbega amabara bavugako apika, si byiza kuyambara muri ibi bihe, gusa hari n'irindi bara rigomba kwirindwa kuko rishobora no gutera ihahamuka ni umutuku.

Nibyo birumvikana ko utaba ufite imyenda myinshi gusa guhitamo iyo wambara muri mike ufite ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abazize Jenoside yakoreye abatutsi mu 1994.



Source : https://yegob.rw/hari-amabara-utagomba-kwambara-mu-bihe-byo-kwibuka-dore-amwe-muri-yo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)