Lt Gen Muhoozi yashimiye Masamba Intore wasus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Massamba Intore aherekejwe n'abahanzi Ruti Joel ndetse na Symphony Band, basusurukije ibirori by'isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval  ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022.

Aba bahanzi baririmbye muri iki gitaramo bahuriyemo n'abahanzi barenga 10 bo muri Uganda, bari batumiwe gususurutsa ibi birori by'umuhungu wa Museveni.

Masamba Intore yaririmbye indirimbo zirimo 'Inkotanyi Cyane', 'Hobe Hobe' n'izindi; Ruti Joel aririmba 'Igikobwa' yamamaye cyane muri iki gihe.

Mu ijoro ry'uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, Lt Gen Muhoozi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko ashima 'inshuti yungutse' Masamba ku kuntu yitwaye mu gitaramo gikomeye, aho yataramiye abari bitabiriye ibirori by'isabukuru ye.

Yavuze ko Masamba n'intsinda ry'abaririmbyi bari bari kumwe batanze ibyishimo. Ati 'Ndashaka gushimira umuvandimwe nungutse, Bwana Masamba Intore ku bwo kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru yanjye. Twese twakunze uko baririmbye. Masamba n'itsinda rye bahanyuranye umucyo.'

Lt Gen Muhoozi yanagaragaje ko Masamba yamuhaye impano y'umupira wanditseho 'Inkotanyi Cyane'.

Nyuma yo kuririmba muri ibi birori, Masamba yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Lt Gen Muhoozi wamutumiye mu birori byo kwizihiza isabukuru ye.

Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, yavuze ko byari ibirori byiza kandi byuzuye ibyishimo byinshi. Avuga ko muri ibi ibirori yaririmbye indirimbo 'Inkotanyi cyane' nk'uko yari yabimusabye ubwo yamutumiraga.

Masamba yavuze ko nyuma yo kuririmba yashyikirije Lt Gen Muhoozi umupira wanditseho 'Inkotanyi Cyane'. Ati 'Maze mushyikiriza impano ya t-shirt.'

Ubwo Muhoozi yizihizaga isabukuru y'amavuko, imihanda imwe n'imwe muri Uganda yarafunzwe kugira ngo iyi sabukuru yizihizwe mu buryo butekanye, ndetse abahanzi bo muri Uganda bahawe amafaranga atagira ingano mu rwego rwo kuririmba muri ibi birori, hanakorwa indirimbo ivuga kuri Lt Gen Muhoozi.

Umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yishimiye kubona urubyiruko mu mihanda ya Kampala mu mpera z'icyumweru, bifatanyije na Muhoozi kwizihiza isabukuru y'amavuko ye. Bigaragaza ko bakuriye mu gihugu cy'amahoro, abasaba gukomeza kuyaharanira.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru, Museveni yashimye umuhungu we Muhoozi. Nk'umubyeyi, yamusabye kujya atega amatwi abakiri bato/urubyiruko, akabagira inama kandi ntabahatirize. Perezida Museveni yavuze ko ibi ari byo ahora atoza abana be.

Yavuze ko n'ubwo umuhungu we yitwa Muhoozi akaba ari nako abantu bose bamuhamagara, we amwitwa Muwooji kuko ubwo bari mu buhungiro muri Dar-es-Salaam, hari Gen Tito Okello witabye Imana utarabashaga kuvuga neza iri zina 'Muhoozi'.

Museveni yavuze ko Gen Tito yajyaga agira ati 'Mama Muwooji' ashaka kuvuga Janet Museveni. Yavuze ko n'ubwo uyu mugabo atakiriho ariko 'nishimiye ko ndi kumwe n'umwana we Okello'.

Yavuze ko Okello yari mu myaka y'urubyiruko mu gihe Muhoozi yari akiri umwana, kandi ko babanye nk'abavandimwe.

Avuga ko Lt Gen Muhoozi ari impano 'Imana yaduhaye'. Yavuze ko umuhungu we yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira ahitwa Kurasini i Dar es Salam. 

Inkuru bifitanye isano: Massamba yaririmbye mu isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, amuha impano y'umupira wanditseho 'Inkotanyi cyane'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116647/lt-gen-muhoozi-yashimiye-masamba-intore-wasusurukije-ibirori-byisabukuru-ye-116647.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)