Intambara y'Ubutita hagati ya Padiri Nahimana na Mukankiko, umwe ashobora kwivugana undi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukankiko ntatinya kuvuga ko ubu ikigezweho kuri we ,ari ukurwana no guhangana na Padiri Nhimana Thomas kugeza umwe yishe undi , ko ahubwo kutarwana nawe aribyo byaba ari ikibazo bitewe na politiki mbi n'amakosa menshi akorwa na Padiri Nahimana na Guverinoma ye.

Yagize ati :' Kuba narwana na Padiri Nahimana ntagitangaza kirimo. Niho urugamba rugeze. Ahubwo tutarwanye nibwo haba hari ikibazo kubera ubuswa bwe. Hagomba no kuza ibindi ,turi kurugamba. Hari ikibazo muri guverinoma ye ,abantu babagabo hari igihe bazadukiza. Nibataza kudukiza tuzarwana umwe yice undi ntakundi. Ngomba kumukosora kuko hari amakosa menshi akora yarangiza ngo ari kurugamba !

Ibi Mukankiko Sylvie abivuze nyuma yo kuvuga ko azakandagira Padiri Nahimana ku gakanu akoresheje akaguru k'iburyo ngo biturutse ku kuba yarakunze kumwibasira no kumuteranya mu bandi amwita umusazi w'inkunguzi no kumutega iminsi avugako akwiye kwicwa.

Ubwo yabazazwaga impamvu akunze kwibasira abantu bo muri opozisiyo kandi nawe afatanyije nabo bifatwa nko kurasa uwo muri kurugamba rumwe , Mukankiko wiyise Umutabazi yasubije ko abo arasa ari abantu bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw'uRwanda we abona ko ari ba ntakigenda ngo kuko urugamba barimo rwo kurwanya ubutegetsi bw'uRwanda rwabananiye ahubwo ngo bahitamo amatiku no kurwanira ku mbuga nkoranyambaga[ Aha aba ashaka kuvuga Padiri Nahimana Thomas]. Gusa yongera ho ko n'ubwo bavuga ko bari kumwe we abona ntabufatanye bafite ahubwo huzuyemo amacakubiri .

Ati :' Ntango nshobora kurasa uwo turi kumwe.Iyo mbonye ntakigenda cyawe ako kanya ngushyira ku ruhande nka Padiri Nahimana Thomas . Ibintu byo kuri murandasi(Social Media) ntacyo bimaze. Ubundi se ibi bintu tuvugiraho nibyo wavuga ko hari icyo byadufasha ku rugamba turiho ? Ibyo kuvuga ngo ndwana n'abo turikumwe. Turi kumwe gute ? Ngo kuko duhuriye kuri zoom ? Ngo nuko twese tuvuga nabi ubutegetsi bw'uRwanda ?. Iyo abantu baba bari kumwe tuba twaratashye. Ntago abanyarwanda baba muri opozisiyo hanze baba bamwe. Bacitsemo ibice kubera amatiku yabo !' Kurwanira kuri murandasi ntacyo bimaze nta nicyo byatugezaho. Byaratudindije kuko biraturangaza aho kwihutisha Urugamba.'

Dore bimwe mu bibazo byabajijwe mu kankiko n'uko yasubije :

Umunyamakuru :Hari abavuga ko utanga ibitekerezo utukana gusa ,Ese uwo n'umuco w'I Rwanda ?

Mukankiko : Ni umuco w'umusirikare wagiye kurugamba.

Umunyamakuru:Bavuga ko ntabanga ugira kuko byose ubivuga ukabishira hanze ?

Mukankiko : Haribyo ngira ibanga ntago mbivuga byose .

Umunyamakuru :Abandi bati Mukankiko Sylvia urugamba arwana n'urwo gucamo abanyarwanda ibice. Ese kuki ukunda kuzana ibintu bya Kiga na Nduga mu biganiro byawe ?.

Mukankiko:Nonese ndacamo abantu ibice ubundi bari basanzwe bari kumwe ? Umuntu acamo ibice ibintu bifatanye. Abari hano hanze muri opozisiyo bo basanzwe baracitsemo ibice !

Ivomo:Rwandatribune



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Intambara-y-Ubutita-hagati-ya-Padiri-Nahimana-na-Mukankiko-umwe-ashobora-kwivugana-undi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)