Ku isabukuru y'imyaka 96 Umwamikazi Elisabeth II hayishuye ikintu kibabaje ari kubona i Bwami #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwamikaza Elisabeth II ni we wa mbere mu mateka y'u Bwongereza ubashije kumara imyaka mirongo irindwi (70) ari ku ngoma.

Ikinyamakuru US Today kivuga ko ibi birori byabereye ahitwa Sandringham, ndetse ko ibirori byo kwizihiza umunsi yaboneyeho izuba byitabiriwe n'abantu bake, bagizwe n'abo mu muryango we, abavandimwe n'inshuti.

Hashyizwe ahagaragara ifoto yo kwizihiza isabukuru y'amavuko ye, yerekana Umwamikazi ari hagati y'amafarasi ye abiri.

Izo Farasi imwe yitwa Bybeck Nightingale indi yitwa Bybeck Katie.

Biravugwa ko Umwamikazi kuri iyi nshuro atigeze yishimira kwizihiza isabukuru ye nk'uko mbere byari bisanzwe, kuko ngo ababajwe no kuba umwuzukuru we muto Harry atakimwubaha ndetse akaba yaranavuye Ibwami agasezera no mu nshingano zaho zose dore ko ubu asigaye atuye muri Amerika.

Ibindi biri mu bibabaza umwamikazi kuri Harry ni imbwirwaruhame asigaye agaragaramo avuga amagambo y'Ubuzima bw'Ibwami, ibisa nko gusebya cyangwa gutesha agaciro gakwiye guhabwa ibwami.

Ikindi kandi ni ukuba umwaka ushize mu kwezi agiriramo isabukuru ye yarapfushije umugabo yafataga nk'agakoni k'iminsi yicumba.

Tariki 09 Mata 2021 nibwo Igikomangoma Philip wari umugabo w'Umwamikazi Elisabeth II yitabye Imana afite imyaka 99, akaba yari amaze imyaka 66 abana na Elisabeth II.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ku-isabukuru-y-imyaka-96-umwamikazi-elisabeth-ii-hayishuye-ikintu-kibabaje-ari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)