Umusaza w'imyaka 83 ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye nyuma nyuma y'igihe kirekire ategereje umwana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y'umusaza witwa Yosia Mwesigye w'imyaka 83 y'amavuko uri mu byishimo nyuma yo kunguka umwana w'imfura ageze mu zabukuru. Uyu musaza akibana n'umugore we wa mbere witabye Imana yamaze imyaka 57 ategereje urubyaro ariko ntibyakunda. Uyu mwana w'imfura yamubyaranye n'umugore we wa kabiri.

Uyu musaza Yosia Mwesigye ari mu byishimo byinshi byo kwitwa umubyeyi ageze mu zabukuru nyuma yo kugerageza gushaka urubyaro akibana n'umugore we wa mbere witabye Imana ariko bikanga.

Yosia yamaze imyaka 57 yose ategereje ko yakunguka umwana ariko biranga kuko umugore we wa mbere witabye Imana afite imyaka 79, yari afite ibibazo bituma atabasha kubyara.

Amakuru avuga ko uyu musaza yashyingiranwe n'umugore we wa mbere witwaga Jane Tukamuhabwa mu mwaka 1962 ubwo Yosia yari afite imyaka 23 y'amavuko.

Aba bombi bakibana baje kujya mu mavuriro atandukanye abaganga bababwira ko ntakibazo bafite bashobora kubyara ariko bategereza ko nabo babona umwana baraheba. Nubwo bahuye n'ibi bibazo Yosia yakomeje kuba umwizerwa ku mugore we.

Mu mwaka 2008, umugore w'uyu musaza yaje gufatwa n'uburwayi bwa kanseri y'inkondo y'umura aza kwitaba Imana mu mwaka 2018.

Nyuma y'uko umugore we yitabye Imana nta mwana babyaranye, Yosia yasigaye abana n'abakozi be ndetse n'abana yareraga.

Ku myaka 79 y'amavuko, uyu musaza yaje gutekereza kongera gushaka undi mugore nyuma y'uko mushiki we witwa Feredansi Tumushabe amweretse umukobwa yamuhitiyemo ko yamubera umugore. Ntibyatinze nawe afata icyemezo ashyingiranwa n'uyu mukobwa w'inkumi witwa Sharon Arinaitwe.

Nyuma y'imyaka ibiri aba bombi bashyingiranwe, Sharon w'imyaka 29 y'amavuko yaje gutwita maze kuwa 23 Werurwe abyara umwana w'umuhungu.

Umusaza Yosia Mwesigye ateruye imfura ye hamwe n'umugore we Sharon Arinaitwe (iburyo) na mushiki we Feredansi Tumushabe
Yosia nyuma yo kunguka imfura ye ageze mu zabukuru yagize ati: 'Ndanezerewe cyane kuba Imana yampaye umugisha wo kunguka umwana ngeze mu zabukuru. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzigera nunguka umwana, nakomeje gusenga none bwa nyuma, Imana isubije amasengesho yanjye ubu ndi umubyeyi.'

Sharon yatangaje ko Yosia ari umugabo mwiza ukunda umuryango we ndetse ko azakomeza kumwitaho igihe cyose azaba akiriho.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusaza-w-imyaka-83-ari-mu-byishimo-byo-kwibaruka-imfura-ye-nyuma-nyuma-y-igihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)