AVEGA yahawe inkunga yo gufasha bamwe mu babyeyi bihurije hamwe bakadoda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga yatanzwe ku ishami rya AVEGA-Agahozo rya Rwamagana ku wa Gatatu, tariki ya 20 Mata 2022, ikaba yatanzwe n'Uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa.

Bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Rwamagana bihurije hamwe mu itsinda rikora ubudozi bw'imipira kugira ngo be guheranwa n'agahinda.

Visi Perezidan wa mbere wa AVEGA- Agahozo ku rwego rw'Igihugu, Mujawayezu Xaverine, yavuze ko bishimiye cyane inkunga yo kubakomeza bahawe na SteelRwa, ikaba ngo igiye kubafasha kubonera ibikoresho itsinda ririmo abanyamuryango 26 badoda imipira.

Yagize ati 'Aya mafaranga tuzayakoresha tugura ibikoresho by'iryo tsinda riboha imipira n'ubudozi bw'imashini, tuzagura uwo mushinga tubashe kwigisha n'abandi bantu benshi.'

Mukakibibi Spéciose ubarizwa muri iri tsinda ridoda yavuze ko inkunga bahawe igiye kubafasha mu kurushaho kwiyubaka cyane no kongera ibikoresho bakoresha.

Ati 'Mbere twabanje guhurira hano dukora siporo tuyizamo dusanga ifite umumaro. Nyuma rero twakoze umushinga wo kudoda, kuri ubu hari ibikoresho tutari dufite ariko iyi nkunga tubonye izadufasha cyane.'

Mukakibibi yavuze ko mu gihe nk'iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iyo ngo babonye abantu babitaho bakabasura, bibereka ko batari bonyine ahubwo bikabakomeza cyane muri ibi bihe.

Umuyobozi Mukuru wa SteelRwa, Sandeep Phadnis, yavuze ko ari ubwa mbere batangiye ibikorwa byo gufasha imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati 'Ni ibikorwa twifuza gukomeza gukora umwaka ku wundi kuko ari inshingano zacu kuba sosiyete Nyarwanda.''

Umuryango AVEGA- Agahozo washinzwe n'abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n'ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by'ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.

Uyu muryango watangiranye abanyamuryango ibihumbi 25, bo n'ababakomokaho bagerageje guhangana n'izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y'ubudaheranwa ku bayirimo ndetse igira n'uruhare mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

AVEGA yahawe inkunga yo gufasha bamwe mu babyeyi bihurije hamwe batangiza umwuga wo kudoda
Hanatanzwe ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ababyeyi bari muri AVEGA- Agahozo bishimiye ko batekerejweho bagahabwa inkunga
Mbere yo gusura no guha inkunga ababyeyi bari muri AVEGA, abakozi b'Uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa bunamiye inzirakarengane za Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/avega-yahawe-inkunga-yo-gufasha-bamwe-mu-babyeyi-bihurije-hamwe-bakadoda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)