Inkomoko y'umunsi wa 'Yawm al Quds' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 Mata, abaislamu hirya no hino ku isi ndetse n'abandi bitabiriye imyigaragambyo isanzwe iba buri mwaka ku munsi mpuzamahanga bise 'Yawm al Quds' 'umunsi wa Quds'.

'Al-Quds' ni Yeruzalemu mu rurimi rw'icyarabu.

Ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wizihizwa ku Ijuma cyangwa se ku munsi wa gatanu wa nyuma w'ukwezi kwa Ramadhan.

Watangijwe na Repubulika ya Kiislamu ya Iran mu rwego rwo gushyikira no kwifatanya n'abanyaPalestine no kwamagana umugambi wa Zionism na Leta ya Israeli ikomeza kugenda yigarurira ubutaka bwa Palestine.

Ni umunsi watangijwe muw'1979 nyuma y'umwaka umwe gusa mu gihugu cya Iran habaye impinduramatwara ya Kiislamu yakozwe na Ruhullah Mustafa Musawi wamenyekanye cyane nka Ayatollah imam Khomeini.

Ni umunsi witabirwa cyane muri Iran, muri bimwe mu bihugu by'abarabu n'abaislamu muri rusange aho bishora mu mihanda mu myigaragambyo ikomeye bamagana nyine Israeli.

Muri Iran ho bongereho no kwamagana abanzi n'abakeba babo nka Amerika, Ubwongereza ndetse na Arabia Sawudite.

Ni umunsi washyizweho ubangikanye na 'Yom Yerushalayim' 'Jerusalem day' na wo wizihizwa buri mwaka abanyaIsraeli bishimira gutsinda intamabra y'iminsi itandatu barwanagamo n'abarabu bakabasha kugira ububasha bwo kugenzura Yeruzalemu yose muw'1968 uwo munsi ukaza no kugirwa umunsi w'ikiruhuko mu gihugu hose muw'1998 ukaba wizihizwa taliki ya 28 y'ukwezi kwa Ayaar kuri kalindari ya Giheburayo.

Abarwanya uyu munsi wa Quds bo bavuga ko ari umunsi w'urwango n'ivangura ku bayahudi 'anti-Semitism'.

Mu gihe kandi abaislamu n'abatari bo hirya no hino ku isi baba bari mu mihanda biyamiriza Israeli nk'ikimenyetso cyo kwifatanya no gushyigikira Palestine, ku rundi ruhande Abasahiyoniste[Zionist] n'inshuti zabo hirya no hino mu bihugu by'uburayi na Amerika na bo baba bari mu myigaragambyo yamagana abari mu munsi wa Quds.

Taliki ya 7 Kanama 1979 byari ku ya 13 y'ukwezi kwa Ramadhan, Seyd Ruhullah Mustafa Musavi Imam Khomeini yahamagariye abaislamu b'isi yose guhuza imbaraga bagashyigikira abaislamu b'abanyapalestine mu guharanira uburenganzira bwabo kuri Leta ya Israeli, nyuma y'uko Israeli yari imaze kurasa ibisasu bikomeye mu majyepfo ya Liban, maze abasaba ko bahitamo umunsi w'ijuma ya nyuma y'ukwezi kwa Ramadhan buri mwaka bakifatanya na Palestine.

Umunsi wa Quds witabirwa n'ibihugu byinshi by'abaislamu ndetse n'ibindi bidashyigikiye umugambi wa Israeli kuri Palestine.

Musinga C.

 

 

 

The post Inkomoko y'umunsi wa 'Yawm al Quds' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/04/29/inkomoko-yumunsi-wa-yawm-al-quds/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)