Iburasirazuba: Urubyiruko rwahize kubakira abatishoboye inzu 1600 mu mezi atatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi rwabihize ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi itanu ku rubyiruko rw'abakorerabushake ruhagarariye urundi mu Ntara y'Iburasirazuba, yaberaga mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi n'ubushobozi urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu rwego rwo kwihutisha iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Nsanganwa Dodos wavuze mu izina rya bagenzi be, yatangaje ko mu mezi atatu ari imbere bagiye kurwanya isuri, kubakira abatishoboye inzu zo kubamo ndetse n'uturima tw'igikoni.

Ati 'Urubyiruko rw'abakorerabushake twiyemeje kurwanya isuri kuri hegitari 204 z'imirwanyasuri, no kubikangurira bagenzi bacu mu rwego rwo kubungabunga uburumbuke bw'ubutaka no kububyaza umusaruro ukwiye hamwe no gufata neza ibikorwaremezo.'

Yakomeje avuga ko biyemeje kugira uruhare mu kubakira abatishoboye amacumbi 1,692, gusana inzu 4,526, kubaka ubwiherero ku miryango itishoboye itabufite 1,979, gusana ubwiherero butujuje ibisabwa 9,862, kurwanya imirire mibi hubakwa imirima y'ibikoni 50,500, gukurikirana ingo mbonezamikurire 11,340 no kugira uruhare mu gukurikirana abana ku buryo bava mu mirire mibi 100%.

Yakomeje agira ati 'Twiyemeje gutera amashyamba, ibiti by'imbuto ziribwa 11,802 n'ibiti bivangwa n'imyaka 10,260 mu rwego rwo kwirinda ubutayu n'amapfa aterwa n'izuba riva igihe kirekire.'

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwiyemeje kandi kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko hibandwa ku kwigisha ibibi n'ingaruka bigira mu mibereho y'abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Dan Munyuza, yasabye urubyiruko guhigura iyi mihigo, avuga ko uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha rushimishije, ati 'Uruhare urubyiruko rw'abakorerabushake bagira mu kurwanya ibyaha rurashimishije na gahunda zitandukanye zo kwiyubakira igihugu cyacu nabyo nagira ngo mbibashimire.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake ku bikorwa byiza bamaze gukorera igihugu, abasaba gukomerezaho.

Ati 'U Rwanda rwabonye akamaro kanyu, Umukuru w'Igihugu aherutse kubashimira ku ruhare rwanyu mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19. Icyuho mwahagazemo Isi yose yugarijwe, cyagaragariye bose mu Rwanda.'

Yakomeje avuga uru rubyiruko rugira uruhare mu kurinda umutekano.

Ati 'Dufite ibyambu birenga 80 mu Karere ka Nyagatare, birindwa n'urubyiruko rw'abakorerabushake 402, kandi nta mpungenge zo kubona abandi biyongera kuko murahari. Akazi mwakoze muri Nyagatare ko kurwanya ibiyobyabwenge, imikoreshereze y'inzira zitemewe, umusaruro wabaye mwinshi kandi mwiza.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko iki gikorwa cy'amahugurwa y'urubyiruko rw'abakorerabushake kigiye gukomereza mu zindi Ntara.

Imibare igaragaza ko urubyiruko rw'abakorerabushake mu Ntara y'Iburasirazuba rusaga ibihumbi 76 bakaba bafite intego yo kongera umubare ku buryo urubyiruko rwose rugira uruhare mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko iki gikorwa cy'amahugurwa y'urubyiruko rw'abakorerabushake kigiye gukomereza mu zindi Ntara
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake ku bikorwa byiza bamaze gukorera igihugu
Urubyiruko rwishimiye amahugurwa rwahawe mu gihe cy'iminsi itanu
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya ibyaha
Urubyiruko rwahigiye imbere y'Ubuyobozi, aho rugiye kugira uruhare mu kubakira abatishoboye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-urubyiruko-rwahize-kubakira-abatishoboye-inzu-1600-mu-mezi-atatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)