Huye: Umugabo yishe umugore utwite amukubise ifuni - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we utwite amukubise ifuni mu mutwe.

 

Uwo mugabo w'imyaka 40 akekwaho kwica umugore we witwa Dusabimana Charlotte w'imyaka 35 y'amavuko. Babanaga mu rugo mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Gishihe.

 

Amakuru atangwa n'inzego z'ibanze avuga ko yamwishe ahagana saa Sita z'Ijoro amukubise ifuni.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigoma, Dukundimana Cassien, yabwiye ikinyamakuru IGIHE, ari na cyo dukesha iyi nkuru, ko uwo mugabo yari asanzwe azwi nk'umuntu udashaka gukorera urugo rwe.

 

Ati 'Bigaragara ko umugabo we yari umuntu udashaka gukora wigize inzererezi, yamwishe bapfuye imicungire y'umutungo wabo kuko yumvaga amafaranga babonye yayanywera, atagirira akamaro urugo.'

 

Dusabimana n'umugabo we bari bamaze kubyarana abana batatu ndetse yari anatwite.

 

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko bapfuye amafaranga ibihumbi 10 Frw umugore yari abitse agenewe kugura ibati, nyuma umugabo ayamubajije asanga umugore yayakoresheje ibindi.

 

Uwo mugabo ukekwaho kwica umugore, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Simbi naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro gusuzumwa.

 

Dukundimana yasabye abaturage kubana neza mu ngo zabo birinda amakimbirane n'ibyaha, abagira inama yo kujya bakemura ibibazo byabo mu mahoro, byananirana bakiyambaza ubuyobozi bukabagira inama.



Source : https://yegob.rw/huye-umugabo-yishe-umugore-utwite-amukubise-ifuni/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)