Umurundi utoza ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko kugira abakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe ye barimo Okwi na Kimenyi Yves, ni kimwe mu bifashije iyi kipe kuba iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Uvuze ko Kiyovu Sports iri mu kwa buki ntiwaba wibeshye kuko kuva imikino yo kwishyura yatangira itaratsindwa umukino n'umwe cyangwa ngo inganye kuko uko ari 7 yayitsinze, biyifasha kuba inayoboye urutonde rwa shampiyona.
Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo avuga ko badategura abakinnyi mu kibuga gusa ahubwo banafata umwanya bakabategura no mu mutwe bakabumvisha ko gutwara igikombe bishoboka, kuko ngo ni inshuro nyinshi iyi kipe yagiye yitwara neza mu mikino ibanza ariko mu mikino yo kwishyura bikagenda nabi.
Ati 'Hari hashize igihe kinini Kiyovu Sports yitwara neza mu mikino ibanza, iyo kwishyura bikaba nk'ibigoranye, nicyo kintu cya mbere twabanje gukora, kubanza kubategura mu mutwe kuruta izindi mbaraga kuko iyo ibintu bimaze kwisubiramo, ni ukuvuga hari igihe abantu baba bafite ubwoba bavuga ngo birasuburamo, ikintu cya mbere ni ukubategura mu mutwe ubereka ko byose bishoboka.'
Yakomeje avuga ko kugira abakinnyi bafite ubunararibonye nka Okwi, Mutyaba na Kimenyi baba baranyuze mu bihe nk'ibyo barimo ari byiza bimufasha cyane.
Ati 'Ikindi ni ukugira abakinnyi bafite ubunararibonye, dufite abakinnyi nka ba Okwi (Emmanuel Arnold), ba Mutyaba (Muzamiru), ba kapiteni (Kimenyi Yves) ni abakinnyi bamaze kuba muri ibi bihe, rero iyo ufite abakinnyi nk'abo, hanyuma mukaba mushyize hamwe, biroroha kuganiriza abantu n'abandi bari ku ruhande bakaza bagafasha.'
Ikindi yavuze ni uko adatuje kuko inyuma ye hari APR FC, ikipe imenyereye gutwara ibikombe bityo ko bazahatanira iki gikombe kugeza ku munota wa nyuma.
Ati 'Dusigaje imikino 8 nk'uko wabivuze, imikino yose turayifata nk'aho ari umukino wa nyuma. Kuba dufite ikipe nka APR FC iri inyuma yacu, ni ibintu bitoroshye kuko ni ikipe imenyereye gutwara ibikombe, ni ikipe itazatakaza mu buryo bworoshye, nibazaga ko iyi shampiyona tuzayirwanira kugeza ku munota wa nyuma.'
Kugeza ubu mu gihe hasigaye imikino 8 kugira ngo shampiyona irangire, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 58, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 48, Mukura ya gatatu ifite 38 ikurikiwe na AS Kigali ifite 36 mu gihe Rayon Sports ya 5 ifite 35.