Umugore wa Meddy yamushimiye uko yamwihanganiye n'amategeko ye agoye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mimi Mehfira umugore w'umuhanzi nyarwanda, Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yashimiye uyu mugabo uburyo yamwihanganiye igihe yari atwite kuko yamugoye.

Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy yasangije abamukurikira ifoto y'umugore we Mimi imugaragaza atwite, ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi.

Nubwo yayisangije abantu ndetse ntagire byinshi ayivugaho, byaje kumenyekana ko aba bombi bari bamaze iminsi bibarutse imfura yabo y'umukobwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi akaba yafashe umwanya ashimira Meddy uburyo yamwihanganiye mu bihe bye byo gutwita kuko yamugoye cyane.

Ati 'Ku mugabo wanjye w'igikundiro, ndagushimira uburyo wanyihanganiye mu bihe bitambutse ku bw'ibihe byanjye byahindagurikaga, kubera ko Imana izi ko nagize byinshi, kwifuza n'amategeko yanjye ya buri munsi, kora iki na kiriya. Ntabwo wihanganye gusa wanatumye ibi bihe biba byiza kurushaho. Sinshobora kugukunda bihagije ku bw'umwana wanjye.'

Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y'igihe amaranye n'uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w'imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Mimi yashimiye Meddy uburyo yabanye na we mu bihe bigoye
Ni ibyishimo muri uyu muryango nyuma yo kwibaruka imfura yabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-meddy-yamushimiye-uko-yamwihanganiye-n-amategeko-ye-agoye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)