Header Ads Widget

Technology

Sprint Rally All Star 2022: Irushanwa rya mbe... - #rwanda #RwOT

Sprint Rally All Star 2022 ni ryo siganwa rya mbere riri ku ngengabihe ya Shampiyona y'Igihugu yo gusiganwa mu modoka no kuri moto rizaba rikinwe muri uyu mwaka wa 2022.

Mu bazasiganwa mu modoka harimo Gakwaya Jean Claude wegukanye Shampiyona y'Igihugu ya 2019, aho azaba ari kumwe na Mugabo Claude muri Subaru Impreza.

Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2017, ari mu bazitabira Sprint Rally All Star 2022 aho azaba afasha Yoto Fabrice bari kumwe muri Subaru Impreza.

Cross Car ebyiri zizitabira Sprint Rally All Star 2022 ni izaba itwawe na Giancarlo Davite ndetse n'indi izaba ifitwe na Kwizera Claude.

Iri siganwa rizakinwa mu byiciro bibiri birimo icyo ku manywa 'Super Stages' kizatangira saa Saba ndetse n'icy'ijoro kizwi nka 'Night stage' izakinwa saa Kumi n'ebyiri n'iminota 40.

Hazabanza gukorwa intera y'ibilometero 21,6 mu muhanda wa Musha- Ntunga inshuro ebyiri mu gihe kandi hazakinwa izindi nshuro ebyiri muri uyu muhanda ariko noneho imodoka na moto bihagurukira i Ntunga bigasoreza i Musha.

Imodoka zizahaguruka mbere habanje iya Gakwaya Jean Claude saa Saba, moto ya Zachary Holben ihaguruke bwa mbere saa Saba n'iminota 25 naho Giancarlo Davite ahaguruke mbere ya Kwizera Claude muri Cross Car saa Saba n'iminota 33.

Agace k'ijoro kazakinwa saa Kumi n'ebyiri n'iminota 40 ubwo abasiganwa bazahagurukira i Musha basoreza i Ntunga ku ntera y'ibilometero 21,6.

Imodoka umunani zizakoreshwa muri 'Sprint Rally All Star 2022'

v  Gakwaya Claude & Mugabo Claude (Subaru Impreza)

v  Mitraros Elefterios & Paganin Paolo (Subaru Impreza)

v  Giesen Jean Jean & Mujiji Kevin (Toyota Celica)

v  Kanangire Christian & Rutabingwa Fernand (Subaru Impreza)

v  Yoto Fabrice & Kalimpinya Queen (Subaru Impreza)

v  Kayitankore Lionel & Murengezi Bryan (Toyota Celica)

v  Kiwangu Olivier & Kubwimana Emmanuel (Subaru Impreza)

v  Uwimana Jules & Mutuga Janvier (Totoya Corolla)

Abazakoresha moto umunani muri 'Sprint Rally All Star 2022'

v  Zachary Holben

v  Joachim Massinon

v  Sebastien Houben

v  Cyril Houben

v  Mathieu Debrouwer

v  Olivier Fietzer

v  Nziza Ken

v  Nijimbere Patrick

Abazatwara Cross Car muri 'Sprint Rally All Star 2022'

v  Giancarlo Davite

v  Kwizera Claude

Kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana harakinwa irushanwa rya Sprint Rally All Star 2022



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115822/sprint-rally-all-star-2022-irushanwa-rya-mbere-muri-uyu-mwaka-rizagaragaramo-imodoka-8-mot-115822.html

Post a Comment

0 Comments

Nature