Imbere ya Perezida Tshisekedi, DRCongo y'abak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa DRCongo kuri Stade de Martyrs, aho abafana bari bakubise buzuye.

Abakinnyi ba DRCongo bari imbere ya Perezida w'igihugu cyabo ndetse banakinira intego y'ibihumbi 20 by'amadorari, batangiye neza ariko ntibabashije guha ibyishimo abakongomani.

Yoane Wissa yafunguye amazamu ku ruhande rwa DRCongo, aho yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso arekura ishoti rikomeye rica hagati y'abugarizi n'umunyezamu wa Marooc, umupira uruhukira mu rushundura.

Iminota 45' y'igice cya mbere yarangiye nta kindi gitego kigiye mu izamu ndetse ikipe ya Marooc ntiyabashaga guhana neza imipira, byahaga icyizere abafana ba DRCongo.

Ku munota wa 54' Marooc yabonye Penaliti yashoboraga gutuma yishyura igitego cya Yoane Wissa, ariko Ryan Mmaee ntiyabasha kwinjiza Penaliti.

Icyizere cya DRCongo cyatangiye kuraza amasinde ku munota wa 76, ubwo Tarik Tissoudali yaboneraga Marooc igitego cyo kwishyura, abakongomani batangira gucungana n'iminota.

Umukino warushijeho kubihira abavuga i Lingala ku munota wa 85, ubwo Glody Ngonda yahabwaga ikarita itukuru n'umusifuzi Victor Gomez, DRCongo isigarana abakinnyi 10 mu kibuga.

Iminota yose y'umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa, abafana ba DRCongo batangira kwibaza niba bazikura imbere ya Marooc Ku ya 29 Werurwe, ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura i Casablanca mu majyaruguru ya Africa.

Amakipe 10 yo muri Africa niyo yageze muri iki cyiciro cy'imikino ya kamarampaka, aho atanu azitwara neza ariyo azakina igikombe cy'isi mu mijyi ya Qatar, mu mpera z'uyu mwaka.

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi: 

DRCongo: 

Joël Kiassumbua (GK) Chancel Mbemba, Christian Luyindama, Ngonda Muzinga, Amale Mukoko, Edo Kayembe, Samuel Bastien, Yoane Wissa, Chadrac Akolo, Dieumerci Mbokani na Cédric Bakambu.

Umutoza: Hector Cupper

Marooc:

Yasin Bono (GK), Samy Mmaee, Romain Saïss, Nayef Aguerd,  Adam Masina, Achraf Hakimi, Selim Amallah, Imran Louza, Sofyan Amrabat, Youssef En-Nesyri na Ryan Mmaee.

Umutoza: Vahid Halihodzic



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115827/imbere-ya-perezida-tshisekedi-drcongo-yabakinnyi-10-yananiwe-gutera-intambwe-igana-muri-qa-115827.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)