Abagabo bibukijwe ko ihame ry'uburinganire ritareba abagore gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Kamonyi, mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha ihame ry'uburinganire n'akamaro karyo kugira ngo igihugu kigere ku iterambere cyifuza.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Kamonyi, abafatanyabikorwa n'abandi bafite aho bahurira n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore mu iterambere.

Madamu Rwabuhihi, yavuze ko nta Munyarwanda utarebwa n'ihame ry'uburinganire.

Yagize ati 'Turi hano kugira ngo twumve neza Ihame ry'Uburinganire , iri hame ntirireba abagore ahubwo rirareba abanyarwanda twese umugabo n'umugore'.

Yavuze ko ihame ry'uburinganire ritanga amahirwe angana hagati y'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu, ntawe uhejwe kuko iterambere ritarobanura.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yashimiye Urwego rishinzwe iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO) kuba rwarateguye igikorwa cy'ubukangurambaga, asaba inzego zose zitabiriye kwimakaza ihame ry'Uburinganire ndetse bakumva ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano zabo kugira ngo hubakwe Umuryango ushoboye kandi utekanye.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimye ubufatanye bwa GMO mu gufasha abayobozi, abaturage n'inzego zitandukanye gusobanukirwa ihame ry'uburinganire, yizera ko ibi biganiro bisiga barushijeho kumva neza uko bakwimakaza ihame ry'uburinganire aho bayobora bizazana impinduka mu iterambere.

Mu bitekerezo byatanzwe, abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Kamonyi biyemeje kurushaho kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire, kandi bakumira ihohotera rishingiye ku gutsina aho bayobora.

Hashize iminsi hakorwa ubukangurambaga mu turere tugize intara y'Amajyepfo, hagamijwe ko ihame ry'uburinganire rikomeza kumvikana uko riri mu baturage, kugira ngo iterambere u Rwanda rwifuza ritagira uwo riheza.

Madamu Rwabuhihi, yavuze ko nta Munyarwanda utarebwa n'ihame ry'uburinganire
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yijeje ko ibi biganiro bisiga barushijeho kumva neza uko bakwimakaza ihame ry'uburinganire aho bayobora bizazana impinduka mu iterambere
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yasabye inzego zose kwimakaza ihame ry'Uburinganire
Abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Kamonyi biyemeje kurushaho gukumira ihohotera rishingiye ku gutsina aho bayobora.
Abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Kamonyi biyemeje kurushaho kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-bibukijwe-ko-ihame-ry-uburinganire-ritareba-abagore-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)