
Iyi nama u Rwanda ruzakira izitabirwa n'abashyitsi babarirwa muri 8000, barimo abakuru b'Ibihugu byo muri uyu muryango ndetse n'abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma.
Mu gihe habura amezi make ngo iyi nama ibe, RDB yasabye amahoteli nka rumwe mu rwego ruzagira uruhare rukomeye mu kwakira abantu, gukora amavugurura arimo no gusana inzu kubera ko hari izangiritse kubera iminsi myinshi yashize hoteli zidakora bitewe na COVID-19.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe amahoteli n'ubukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel yabwiye RBA ko hari byinshi bikwiye kwitabwaho birimo no gusana aho hoteli zikorera.
Ati 'Imyaka ibiri hoteli zimwe zidakora neza hari utubazo twagiye tuzamo ugasanga ahantu hamwe harwaye ingese ahandi ugasanga hari ukuntu umwanda wagiye uza bitewe n'icyo kibazo cyo kuba abantu wenda batari gukora neza.'
'Icya mbere twababwira ni uko utwo tuntu bagomba kudukoraho bakatuvugurura bakagenzura ko bateye amarangi ibintu byose babisannye hoteli zigahagarara neza nk'uko zari zihagaze.'
Yakomeje avuga ko ikindi hoteli zikwiye kwitaho ari uguhugura abakozi bazo. Ati 'icya kabiri ni ukujya ku bakozi, abakozi bakeneye andi mahugurwa, hari abakozi bameze nk'aho bibagiwe akazi. Urabibona kumara amezi atandatu cyangwa umwaka wicaye hari igihe ugaruka waranahungabanye mu mutwe.'
'Icya gatatu ni ugukora ku kintu kijyanye n'ingano y'ibicuruzwa bafite bakoresha buri munsi haba muri restaurant cyangwa mu tubari kugira ngo kiriya gihe kizagere umuntu yiteguye avuga ngo ibyo ngomba guhaha bimeze neza bitaratera ikibazo abakiliya ndabikura he.'
Mu cyumweru gishize Itsinda rishinzwe ibijyanye (CHOGM) ryasuye u Rwanda mu kureba aho igihugu kigeze cyitegura kwakira iyi nama.
Iyi nama u Rwanda rugiye kwakira yitezweho byinshi kuko ari imwe mu nama nini ku Isi, kuko ihuriza hamwe abakuru b'ibihugu na za guverinoma bagera kuri 54, ndetse abantu bari hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10 bakaba bashobora kuzayitabira.
Iyi nama kandi ifite umwihariko kuko ari ubwa mbere Inama y'Ubucuruzi ya Commonwealth (CBF) izabera muri Afurika, aho izitabirwa n'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi barenga 400, ari nabwo bwa mbere CHOGM isanzwe iba buri myaka ibiri, izaba yitabiriwe n'umubare munini w'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi.
