Ndoli Jean Claude yarasaze, yarwaye igituntu – Uyu munyezamu yahishuye agahinda yatewe n'umutoza wamusebeje ahantu hose #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Umunyezamu w'ikipe ya Gorilla FC, Ndoli Jean Claude avuga ko kuva 2005 yatangira gukina mu cyiciro cya mbere yababajwe n'umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali wagiye amusebya ahantu hose ko yasaze ndetse yanarwaye igituntu.

Ibi uyu munyezamu yabitangaje mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko mu makipe agera muri 6 amaze gukinira, ari cyo kintu cyamubabaje cyane kumva umutoza agenda amuvuga, amusebya kandi amubeshyera.

Ati 'ikintu ntazibagirwa ni umunsi nari natijwe muri AS Kigali, umutoza w'abanyezamu akagenda ansebya ngo njyewe narwaye igituntu kandi njyewe nta kibazo na kimwe mfite, urumva nk'abo batoza tuba dufite ntabwo ari abatoza beza, ntabwo ari abatoza bubaka umupira w'ejo hazaza ahubwo barimo barawusenya.'

Ngo uku kumusebya ahanini biterwa n'uko yari umukinnyi mukuru kandi wakiniye amakipe atandukanye ndetse akaba hari byinshi yari azi kuri uyu mutoza.

Ati 'Buriya AS Kigali ikunda gucamo abantu bakuru kandi bakinnye mu makipe amwe n'amwe yo mu Rwanda ariko bagakunda guhura n'ibibazo nk'ibyo ng'ibyo, rero abatoza baba barimo kuko tuba tubazi mu buzima bwahise ntabwo wa muntu uje mu ikipe bamuha agaciro.'

Ndoli ngo yababajwe cyane no kumva abantu bamubwira ko Higiro Thomas (umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali) yaragiye abwira abantu ko yasaze ndetse yanduye igituntu.

Ati 'Nari maze ukwezi naragiye kuko nabonaga ibihe ndimo n'ibyo nkoreramo bidahura, ndavuga ngo reka ndeke amasezerano yanjye arangire mbone kujya gushaka indi kipe, muri uko kwezi ntari mpari ngarutse nje gushaka urupapuro rundekura nagiye mpura n'abantu bambwira ngo Ndoli yarasaze, Ndoli yarwaye igituntu kandi abantu yabibwiraga babifataga nk'ukuri. '

Ndoli Jean Claude yakiniye AS Kigali 2016-17 ubwo APR FC yari imutijeyo, asoje amasezerano yahise yerekeza muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka 2 maze 2019 ahita yerekeza muri Musanze FC nayo yakiniye imyaka 2 ahita ajya muri Gorilla FC akinira uyu munsi.

Ndoli Jean Claude ngo yababajwe cyane n'uko yaseejwe ko yasaze
Higiro Thomas ngo yasebeje Ndoli Jean Claude biramubabaza cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-jean-claude-yarasaze-yarwaye-igituntu-uyu-munyezamu-yahishuye-agahinda-yatewe-n-umutoza-wamusebeje-ahantu-hose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, May 2025