Juno Kizigenza yatangiye kaminuza ,nyuma yaho umubyeyi we amubwiye ko guceza ntaho bizamugeza #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Juno Kizigenza yagize ati 'Natangiye kwiga Kaminuza ko bifite icyo bisobanuye kuri Mama Jubo (Uyu Mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibi bintu byo guceza byatuma ugafata utarize).'

.

Amakuru avuga ko Juno Kizigenza yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bijyanye n'ubucuruzi (Business Management).

Juno Kizigenza yarangije amashuri yisumbuye muri 2019 mu bijyanye n'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG) aho yigaga mu ishuri rya Ahagozo Shalom Youth Villages.

Bamwe mu bahanzi bagiye bavugwaho gutangira amashuri ariko bakayacikiriza, gusa Juno Kizigenza we avuga ko adashobora gucikiriza iri shuri.

Yagize ati 'Iyo ntangiye ibintu mba nabirangije. Nari nkumbuye kwiga, njye ntabwo nari umuswa, buriya abantu batinya kwiga baba ari baswa.'

Avuga kandi ko kuba atangiye amasomo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika kuko azajya yiga nijoro.

Ati 'Nzajya nkora umuziki ku manywa, ku mugoroba nge kwiga nk'abandi bakozi bose.'

Juno Kizigenza yari aherutse kuvugwa cyane ubwo umuhanzikazi Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo, bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rwajemo urunturuntu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/juno-kizigenza-yatangiye-kaminuza-nyuma-yaho-umubyeyi-we-amubwiye-ko-guceza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, June 2025