Umunyamakuru Nshuti Alpha yatangije ubukeraru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biganiro azajya abinyuza ku muyoboro wa Youtube yise 'Alpha Tour Channel' ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021 ni bwo ikiganiro cye cya mbere cyageze hanze. Ni agashya ahanze kuko benshi mu bakoresha urubuga rwa Youtube usanga banyuzaho ibiganiro bivuga ku bintu bitandukanye, ariko abakora ku bijyanye n'ubukerarugendo gusa ni hafi ya ntabo. Avuga ko yafashe umwihariko w'ubukerarugendo mu rwego rwo kubika amateka no gusangiza abantu ahantu nyaburanga bashobora gutemberera no kuruhukira.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Alpha Nshuti yavuze ko ari we uri gukora ibi biganiro akaba abifashwamo na Sandrine Uwase utunganya amashusho. Yavuze ko azajya asura agace runaka kabitse amateka, agasura n'ahantu hashobora kuba hari amahirwe y'imirimo bityo bikaba igisubizo ku bantu b'abashomeri batari bafite amakuru y'uko mu gace runaka hari kubonekayo akazi. Yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze ahanini mu bashoramari bazajya bafata umwanzuro wo gushora imari mu gace runaka azajya aba yasuye.

Nshuti yagize ati "Yego cyane kuko abashoramari nibamara kumenya ko bishoboka ko ahantu runaka ko hashorwa imari bazajyayo kandi si bo bazabyikorera bazaha akazi abatuye muri ako gace badafite imirimo". Alpha avuga ko yiteze umusaruro mwinshi muri ibi biganiro afata nk'ububiko bw'amateka y'igihugu cy'u Rwanda. Ati "Umusaruro urahari pe, kuko icya mbere ni uburyo bwo kugumana amateka yacu nk'abanyarwanda yaba mu mvugo n'amashusho".

Yunzemo ati "Ikindi hari aho abantu benshi bifuzaga kubona ariko ntibibakundire kandi babyifuza, ni yo mpamvu tuzabagererayo, aho nshatse kuvuga ko umusaruro azaba ari ugusubiza ibyifuzo by'ababyifuzaga kuko hazabaho na gahunda yiswe 'Tujyane' mu gihe wifuza ko twajyana aho hantu tugakorana yo ikiganiro. Iki Kiganiro kizajya gitambuka kuri YouTube channel yitwa ALPHA TOUR CHANNEL gusa habayeho Televiziyo yabikunda twakorana".


Nshuti Alpha yatangije umuyoboro w'ubukerarugendo

Mu Rwanda, hari uduce tw'ubukerarugendo tunyuranye usanga tuzwi cyane ndetse tumaze gusurwa na benshi. Twabajije Alpha niba ari two bazibandaho cyangwa niba bazajya basura n'utundi tutazwi cyane mu itangazamakuru, asubiza ko iki kibazo tumubajije ari cyiza cyane. Ati "Ni ikibazo cyiza cyane kandi ahanini ni cyo kigambiriwe, koko hari uduce tuzwi ariko umubare mwinshi utuzi mu mvugo gusa, ni yo mpamvu twifuje ko n'amashusho yaho yagaragara nk'urugero n'ikiganiro kivuga ku mateka y'aho bita 'Ijuru rya Kamonyi', aha twerekana aho Umwami bamuzaniraga amaturo, ibimenyetso yasize n'aho yatangiye". 

Nshuti Alpha yakomeje agira ati "Kandi na none hari uduce tutazwi nk'aho bita mu 'Izingiro ry'igihugu' cyangwa mu 'Rwanda rwagati ku biti bitanu', abantu bakeneye kuhabona bakamenya n'impamvu yabyo. Tuzerekana uduce twinshi rwose". Abajijwe niba banateganya kujya basura uduce nyaburanga two hanze y'u Rwanda, yagize ati "Hanze y'u Rwanda sinahita mbyemeza ariko habayeho abo dufatanya byaba byiza cyane ko hari abo natangiye kuvugana na bo, gusa ndifuza gushyira imbaraga hano iwacu kuko dufite byinshi natwe tutazi kandi biri iwacu".

Mu nteguza y'ibi biganiro yasohotse kuwa Kabiri tariki 07 Ukuboza, Nshuti yavuze ko 'Alpha Tour Channel' izibanda ku bintu bibiri, ati "Hazazamo ibintu by'ubukerarugendo. Abantu bakunda gutembera cyangwa abantu bakunda amateka, birashobora hari igihe kigera ukumva ushaka kuruhuka, ukeneye kumenya ahantu heza kandi ntushobore kuhagera cyangwa ntushobore kujyayo, rero tuzagufasha kumenya aho hantu kugira ngo uharebe uhamenye, nujya no gutemberayo uzabe uhazi, uzamenye ko Alpha yakugereyeyo. (...) Nizera ko bizafasha benshi kugira ngo amateka yacu tuyagumane nk'abanyarwanda". 

Ikiganiro Alpha Nshuti yatangiriyeho ni icyerekana 'Ijuru rya Kamonyi' ho mu Karere ka Kamonyi. Yahasuye aganira n'abasaza bahatuye bamubwira amateka yaho nk'abantu bahatuye. Abasaza yaganiriye nabo ni Pascal Gashara wavuze ko afite imyaka 150 (hari amakuru avuga ko afite imyaka 110) ndetse na Ntamuhwe Joseph (Yozefu) wavuze ko yavutse mu 1934 ibisobanuye ko afite imyaka 87 y'amavuko. Muri aka gace niho Umwami Yuhi III Mazimpaka yari atuye, ni na ho yakiriraga amaturo y'i bwami. 

Uyu mwami wari umusizi w'umuhanga cyane nk'uko biri mu nyandiko y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yayoboye u Rwanda hagati ya 1642-1675. Alpha n'abo bari kumwe basuye aho Yuhi III Mazimpaka yabaga atekanye (yicaye) abuguriza (gukina ikibuguzo), banasura urutare yatangiyeho ubwo yari yumvise inkuru mbi ko urugo rwe rwatewe n'umwe mu bahungu be bo ku mugore we mukuru. Acyumva iyo nkuru mu matwi ye, yanze kuzenguruka kuko yagombaga gutabara byihuse urugo rwe, ni ko gufata icyemezo cyo gukoresha imbaraga zidasanzwe asimbuka ava ku musozi wo ku cy'i Rwanda yerekera ku musozi w'Ijuru rya Kamonyi, yikubita hasi ahita atanga.


Alpha Nshuti yavuze ko ibiganiro yatangije bizigisha abantu amateka y'igihugu bikanabafasha kumenya ahantu batemberera


Sandrine Uwase ni we ufata amashusho y'ikiganiro 'Alpha Tour Channel'


Sandrine Uwase yiteguye gufatanya na Alpha mu kugeza ku batuye Isi amashusho y'ahantu nyaburanga mu Rwanda n'aho batemberera. Icyakora uyu mukobwa ntabwo azagaragara muri ibi buganiro ahubwo ni we ufata akanatunganya amashusho yabyo

REBA HANO IKIGANIRO CYA MBERE CYA NSHUTI ALPHA KIGARUKA KU BUKERARUGENDO



REBA HANO INTEGUZA Y'IBIGANIRO 'BY'UBUKERARUGENDO' NSHUTI ALPHA YATANGIJE



VIDEO: Sandrine Uwase - Alpha Tour Channel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112370/umunyamakuru-nshuti-alpha-yatangije-ubukerarugendo-yitezeho-kumurikira-isi-ahantu-nyaburan-112370.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)