Sadate ntiyemeranya nubusobanuro Minisiteri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije kuri twitter muri iki gitondo, Munyakazi Sadate yahamije ko nyuma yo gukurikirana ibisobanuro bya Minisiteri ya Siporo atemera icyatumye shampiyona ihagarikwa.

Yagize ati: 'Nakomeje gukurikirana ibisobanuro byatanzwe na Rwanda Sports, ariko nta kintu na kimwe cyanyemeje cyari gutuma Championnat isubikwa, niba hari abadohotse babihanirwa ariko ntabwo byaba rusange, keretse niba iyi Minisiteri nta Autorité igifite cyangwa ikaba ishaka guca inzira ya bugufi.'


Kuri ubu butumwa yanyujije kuri twitter muri iki gitondo, Sadate kandi mu gushimangira ibyo yari amaze kwandika yongeyeho ati: 'Kuba bamwe badohoka ntabwo bikwiye ko abandi babihanirwa, ni nka kwakundi umuntu agutumira mu nama wowe ukahagerera igihe warangiza ugategereza uwakererewe. Ubwo se urumva uba udahannye uwubahirije igihe? Mufungure Siporo tubone ibiduhuza nyuma ya Stress z'izi Covid-19. Plz'.

Sadate yatangaje ibi abigendeye ku butumwa ikinyamakuru Igihe cyatangaje mu ijoro ryakeye, bujyanye n'ibisobanuro Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatanze kuri iri hagarikwa rya Shampiyona.

Ubwo butumwa bwagiraga buti: 'Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasobanuye ko impamvu ibikorwa bya Siporo byahagaritswe mu gihe cy'iminsi 30, ari ugukumira ikwirakwira rya Covid-19 muri uru rwego no guha umwanya abatarikingiza byuzuye kugira ngo babikore'.

Ubu butumwa kandi bwakomeje bugaragaza ko Minisitiri Mimosa yavuganye na za Federasiyo zari zifite imikino iri kuba, bazigaragariza aho zagiye zidohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19.

Bukomeza nanone buvuga ko Minisitiri yatangaje ko abagize aho bahuriye n'imikino bemeye ko bagiye gufata icyumweru n'igice bagakosora ibyo beretswe, kugira ngo ibikorwa bya Siporo byongere bisubukurwe.

Si ubwa mbere Sadate avuze agaragaza ku kutemeranya n'igikorwa cyo guhagarika Shampiyona kuko no ku munsi w'ejo yabivuzeho aho yanatanze ingero z'ibindi bikorwa bitahagaritswe kandi aribyo bihuza abantu benshi harimo nk'insengero, amasoko n'ibindi.

Aha yanagaragaje kandi ko ibi ari igihombo kubantu benshi banyuranye bafite aho bahuriye na Siporo harimo abashoramari mu makipe, abamamaza mu makipe, ibinyamakuru, abanyamakuru ba Siporo n'abandi.

Amabwiriza mashya agenga ibikorwa bya Siporo n'imikino yo gukumira icyorezo cya Covid-19 ari nayo arimo ibijyanye no guhagarika Shampiyona, yashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuwa kane tariki 30 Ukuboza 2021, hakaba hanakubiyemo n'andi mabwiriza agenga Siporo muri rusange.


Sadate Munyakazi ntiyemeranya n'umwanzuro wa MINISPOTRS wo guhagarika shampiyona



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113078/sadate-ntiyemeranya-nubusobanuro-minisiteri-ya-siporo-yatanze-ihagarika-shampiyona-yumupir-113078.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)