MINISPORTS ishobora kwisubiraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko shampiyona ishobora kugaruka mbere y'iminsi 30 mu gihe amakipe yaba yubahirije ibyo yasabwe.

Ni mu kiganiro yaraye agiranye na televiziyo Rwanda cyagarukaga ku mpamvu bahisemo guhagarika ibikorwa by'imikino mu gihugu aho yavuze ko hari abagaragaje kudohoka nko mu bagore no mu cyiciro cya kabiri mu bagabo.

Ati"Byaragaragaye ko hamwe na hamwe habayeho kudohoka bishobora gutera izindi ngaruka zitari nziza. Twagaraniriye n'abarimo abashinzwe umupira w'amaguru kuko ari bo mwari mwabajije, batwemerera ko bigaragara ko ayo makosa yagiye akorwa aho byagaragaye ahanini cyane ko uburyo bwo gushyiraho abantu bakurikirana uko icyorezo gihagaze, ugasanga birakorwa ahantu hamwe nko mu cyiciro cya kabiri n'abagore ntihabe hari umuntu ubishinzwe, bigaragara ko habayeho kudohoka, umwanya uwo ari wo wose iki cyorezo gishobora kugera kure.'

Yakomeje avuga ko bagiranye inama n'abo bireba ku buryo icyumweru n'igice cy'ikirihuko cyari cyafashwe kubera imikino ikipe y'igihugu izakina na Guinea, gishobora kurangira babishyize ku murongo shampiyona igakomeza bisanzwe.

Ati "Twabyumvikanyeho kandi babyemeye, batwizeza ko bitazamara iyo minsi 30, ko bagiye gukora ibishoboka muri iki kiruhuko [cy'imikino y'Amavubi na Guinée] cy'icyumweru n'igice bakazaza bafashe amabwiriza mashya ndetse buri munyamuryango akagira uruhare mu kuyashyiraho no gufasha kugira uruhare mu gukumira iki cyorezo.'

Tariki ya 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa by'imikino bitegurwa n'ingaga bisubitswe mu gihe cy'iminsi 30, ni amabwiriza atarakiriwe neza n'abakunzi b'imikino mu Rwanda kuko bumvaga nta mpamvu yo gusubika shampiyona, bakomeje gushyira igitutu kuri Minisiteri ngo itange ubusobanuro.

Minisitiri yavuze ko shampiyona ishobora kugaruka mbere y'iminsi 30



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-ishobora-kwisubiraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)