Meddy, KNC, Knowless na Byiringiro Lague mu b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahatanye batangajwe nyuma y'uko ku wa 15 Ukuboza 2021, Isibo Tv ikoze umuhango yise 'The Choice Awards Gala Night', aho yatangije ku mugaragaro ibi bihembo mu muhango wabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu muri Kigali.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri aho bigizwe n'ibyiciro 13 harimo n'igihembo cyiswe 'Icon Award', kizahabwa uwitangiye umuziki akazatangazwa ku munsi w'ibihembo.

Muri ibi bihembo harimo ibyiciro byakuwemo ibindi byongerwamo, mu rwego rwo kubinoza neza.

Ibihembo bya 'The Choice Awards' ni ngarukamwaka, bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakuru bakora ikiganiro 'The Choice Live', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo Isibo.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro.

Muri ibi bihembo, abafana bafite 30%, abanyamakuru 50% naho komite ifite 20%. Mu minsi iri imbere, hazatangizwa uburyo bwose bwo gutora [Voting] muri ibi bihembo. Ni mu gihe ibihembo bizatangwa tariki 29 Mutarama 2022.

Urutonde rw'abahataniye ibihembo 'The Choice Awards':

1.Best New Artist: Okama, Confy, Ariel Wayz, Symphony Band na Chris Eazy.

2.Best Dj: Dj Diallo, Dj Brianne, Dj Klean, Dj Ry na Dj Marnaud.

3.Best Influencer: Kakooza Nkuriza Charles [KNC], Aissa Cyiza, Miss Mutesi Jolly, Rocky na Gakumba Patrick [Super Manager].

4.Best Dancer of the year: Jordan, Titi Brown, Jojo Brez, Higa Sharon na Ringa.

5.Best actor of the year: Clapton Kibonke, Rusine Patrick, Bamenya, Papa Sava na Digidigi.

6.Best Video of the year: My Vow ya Meddy, Say My name ya Kenny Sol, Shumuleta ya Platini, Ye aye ya Buravan na Eva ya Davis D.

7.Most Valuable Player: Byiringiro Lague, Gasana Kenny, Mutabazi Yves, Sugira Erneste na Agahozo Alphonsine.

8.Best Female Artist: Butera Knowless, Alyn Sano, Ariel Wayz, Clarisse Karasira na Marina.

9.Best Male Artist: Bruce Melodie, Ish Kevin, Meddy, Niyo Bosco na Juno Kizigenza.

10. Best Director of the year: Bagenzi Bernard, Easy Cuts, Oskados, Chris Eazy na Fayzo Pro.

11.Best Fashion Designer: Mika Fashion, Tanga Design, Joyce Fashion, Isha Collection na Moshions.

12.Gospet Artist of the year: James na Daniella, Vestine na Dorcas, Prosper Nkomezi, Ben na Chance na Serge Iyamuremye.

13. Best Actress of the year: Alphonsine, Bahavu Jeanette, Bijoux, Nana na Kecapu.


Umunyamakuru akaba n'umuyobozi wa Radio/Tv1 ahatanye mu cyiciro cy'abavuga rikumvikana [Best Influencer] mu bihembo 'The Choice Awards


Meddy ahatanye mu cyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza y'umwaka [Best Video of the year] abicyesha indirimbo ye yise 'My Vow'


Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka [Best Female Artist]


Byiringiro Lague umukinnyi wa APR F uherutse kurushinga ahatanye mu cyiciro 'Most Valuable Player'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113077/meddy-knc-knowless-na-byiringiro-lague-mu-bahataniye-ibihembo-the-choice-awards-113077.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)