Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru bazirikana na Covid-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Alfred Gasana wahawe izo nshingano mu mpera z'icyumweru gishize.

Perezida Kagame yifurije abanyarwanda gusoza neza uyu mwaka ndetse abibutsa ko bagomba kwizihiza iminsi mikuru bazirikana ko Covid-19 igihari.

Ati "Reka abe aribyo ntangiriraho aho kubisorezaho,kubifuriza gusoza neza uyu mwaka tugiye gusoza ari nako dutangira umushya tugiyemo wa 2022.Twizera ko umwaka uza uzarushaho kuba mwiza kurusha uwo turangije n'uwo twarangije mbere y'aho.Ubwo ndavuga ingorane isi yagiye ihura nazo za Covid-19.

Nubwo tumaze kugera ku byiza mu buryo bwo kuyirwanya ari ugukingira umubare w'abantu benshi no kugabanya umubare w'abagiye barwara.Ubona ko ku isi yose niko bigenda bimera,bijya kumera neza bikagaruka.Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda.

Yakomeje agira ati "Tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w'abandura birumvikana.Abantu iyo bahuye ari benshi bakanezerwa hari ubwo bivamo kwbagirwa kwirinda uko bikwiriye. "

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri mushya w'Umutekano ko "tumwishimiye" kandi tumwifuriza imirimo myiza ndetse ko mu by'umutekano wo mu gihugu agomba kwita nibyo byo kwirinda yaba ku buzima bwacu aho yamusabye kuzuzanya n'izindi nzego.

Perezida Kagame yavuze ko nta gishya kuri Minisitiri Gasana kuko yari asanzwe akora mu by'umutekano ndetse arubakira ku bunararibonye abiftemo igihugu kibyungukiremo.Yamwijeje ubufatanye ati "Natwe tuzakunganira ushobore gukora imirimo yawe natwe iyacu ibintu birusheho kugenda neza."


Minisitiri mushya w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yarahiye



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-abanyarwanda-kwizihiza-iminsi-mikuru-bazirikana-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)