Muhanga : Abashinzwe irondo baratungwa agatoki ku rupfu rw'umugabo basanze yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rukundo Célestin, yari afite imyaka 34 y'amavuko, umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kabgayi.

Nyakwigendera witwa Rukundo Célestin yari asanzwe ari umukarani mu Mujyi wa Muhanga, abari kumwe na we bavuga ko mu ijoro ryakeye, ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Rutenga yamuhamagaye amuha abashinzwe irondo bamukubita inkoni mu mutwe arakomereka.

Mukansonera Rose umwe mu babonye uko byagenze yagize ati 'Njye nabonye ushinzwe Umutekano ari we wamuteje irondo kuko yabahaye uburenganzira bwo kumukubita kubera ko yasinze. Urupfu rwe ni aho rwaturutse.'

Nyiransabimana Louise, avuga ko Maniraguha Jean Marie ushinzwe Umutekano asanzwe ahohotera abaturage kuko hari abana aheruka kubeshyera ko bahungabanyije umutekano kandi ari ibinyoma.

Ati 'Aho yafatiye uwo mugabo Rukundo niho nkorera, ibyabaye byose nabirebaga ni we wamuhaye irondo riramukubita, gusa yaje gupfa nyuma ageze aho yaraye.'

Habimana Antoine yavuze ko Rukundo yaje iwe azanywe n'ushinzwe Umutekano, ngo amusaba kumucumbikira undi arabyemera amwereka icyumba araryama.

Ati 'Byabaye saa kumi za mu gitondo, ambwira ko ashaka kujya kwihagarika nategereje ntiyagaruka.'

Gusa Habimana avuga ko mbere y'uko Rukundo aryama, yabanje kuvuga ko yakubiswe. Ati 'Bwakeye bambwira ko babonye umurambo we.'

Manidaguha Jean Marie Vianney ushinzwe Umutekano yabwiye UMUSEKE ko urwego ahagarariye rutamwemerera kuvugana n'Itangazamakuru, ko yabanza akabihererwa uburenganzira na Gitifu w'Umurenge wa Nyamabuye.

Ati 'Kuba mwavuganye na Gitifu njye ntabwo nemerewe kuvugana namwe, keretse mbiherewe uruhushya n'Ubuyobozi.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko amakuru afite ari uko atarakorera igenzura avuga ko nyakwigendera yaba yakubiswe n'uwitwa Kananga.

Cyakora akavuga ko inzego z'ubugenzacyaha ari zo zifite iperereza mu nshingano ku buryo zizatangaza ibyavuye muri iryo perereza.

Abazi ibibera muri uyu Mudugudu, bavuga ko hakunze kugaragara ibikorwa by'urugomo, bamwe bakavuga ko gushinja ushinzwe Umutekano ari inzira yo kumwikiza kuko ari we utungira agatoki abo baturage bavugwaho imyitwarire mibi.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abashinzwe-irondo-baratungwa-agatoki-ku-rupfu-rw-umugabo-basanze-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)