MTN yamuritse imodoka 10 zikoreshwa n'amashan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umahango wo kumurika izi modoka wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021, ubimburirwa no gusuzuma imikorere y'izi modoka nshya mu rugugendo rwazo rwa mbere  rwavaga i Rmera kuri MTN Innovation Center rwerekeza ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. 

Umuyobozi Mukuru za MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi wari muri izi modoka zikoreshwa n'amashanyarazi mu rugendo rwo kuzisuzuma, yavuze ko ashimishijwe cyane n'imikorere yazo ashimangira ko uko zigenda ari nta makemwa.


Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda ubwo yaganiraga n'itangazamakuru 

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, uyu muyobozi yagaragaje ko bahisemo gukoresha ibi binyabiziga bikoresha umuriro w'amashanyarazi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gufatanya na Leta muri gahunda yihaye yo kugera ku ntego yo kurwanya ibihumanya ikirere muri 2050. Yagize ati: 

Uyu munsi twamuritse ku mugaragaro "MTN Project Zero" ikaba igiye gutanga umusanzu mu buryo bwagutse muri gahunda itari iya Leta gusa hamwe na MTN twese hamwe dufatanyije turifuza kugera ku ntego ya leta yo kubungabunga ikirere muri 2050.

Yakomeje avuga ko ubu nibura bagize mirongo itanu ku ijana by'imodoka zidahumanya ikirere ndetse akaba ari intamwe bishimiye kandi igomba gukomeza mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo kurwanya ibihumanya ikirere. Yagaragaje ko bafite ingamba zo kurushaho gukoresha ibidahumanya ikirere nka moteri zikoresha imirasire y'izuba n'ibindi. Yashimiye byimazeyo umufanyabikorwa wabo, Greenleaf Autofast Rwanda Ltd kompanyi yabagurishije izi modoka.


Muri ibi birori Umuyobozi Mukuru wa MTN yagaragaje ko yishimiye gukata Cake yakozwe mu ishusho y'izi modoka bamuritse. Iyi Cake yakozwe na Bakers Nation.

Juliette Kabera Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) witabiriye uyu muhango, yagaragaje ko intambwe MTN yateye yerekana ko bishoboka kugira imodoka zikoreshwa n'amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda ibihumanya ikirere. Yagize ati":

Uyu mushinga wo ubwawo ntabwo wadufasha kugera aho twifuza ariko biratwereka ko bishoboka ko dushobora gukoresha imodoka zidakoresha ibikomoka kuri peterori. Kubera iki, kubera ko ibinyabiziga bikoresha izo ngufu za peterori bizana imyuka myinshi, bihumanya ikirere, bituma habaho ubuhamane mu kirere bwinshi ibi bikaba bifite ingaruka nyinshi.


Juliette Kabera Umuyobozi Mukuru wa REMA 

Yakomeje agira ati: "Iyo ibinyabiziga bikoresha peterori bibaye byinshi harahumana noneho bikatuviramo indwara zitandukanye z'ubuhumekero, noneho abafite indwara za asima n'izindi bo bakamererwa nabi cyane kurushaho. Ubu rero uyu mushinga uje kwerekana ko bishoboka ko bikwiye kuba twava ku modoka zisanzwe tukajya kuri izi ngizi z'amashanyarazi". Yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwuka mwiza wangizwa ahanini n'ibinyabiziga. N'ubwo yagaragaje ko izi modoka z'amashanyarazi zikiri nkeya, yashishikarije abantu kuba ari zo bakoresha.


Izi modoka Leta yazikuriyeho umusoro wa VUT na Imput tax mu rwego rwo gushishikariza abantu kuzigura  no kuborohereza, ubu zikaba zitangiye kwiyongera. 

Michela Kiza uri mu bayobozi ba Greenleaf Autofast Rwanda Ltd  yagurishije MTN Rwanda izi modoka ziri kwirahirwa na benshi barimo Ikigo cy'Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije, yasobanuye imikorere yazo ijyanye n'uko zikoresha amashanyarazi. Yavuze ko izi modoka zo mu bwoko bwa Mitsubishi zikoranye batiri ari na yo itanga umuriro uzifasha kugenda. 


Micheal Kiza

Yongeyeho ko izi modoka zamuritswe zifite moteri itanga umuriro igasharija bateri mu gihe ishizemo umuriro ku buryo nta kibazo wagirira mu nzira. Izi modoka zifite sharigeri ebyiri, iyo ushobora kurazaho imodoka n'iyindi yagufasha kuzuza bateri mu mu minota 20 gusa, ubundi ugafata urugendo. Izi sharijeri biteganyije ko zizashyirwa ahantu henshi ku buryo bizajya byorohereza abagura izi modoka.


Iyi Cake y'agatangaza ikozwe mu ishusho y'izi modoka yakozwe na Bakers Nation (yahoze yitwa PetersBakers), bakaba bakorera i Remera iruhande rwa Zigama CSS. Ukeneye ko nawe bagukorera cake yose ushaka, wabahamagara kuri izi nimero 0786048392 ku batuye muri Kigali cyangwa se ukabahamagara kuri 0789944444 mu gihe uri i Rubavu.


MTN Rwanda yamuritse imodoka zikoreshwa namashanyarazi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112540/mtn-yamuritse-imodoka-10-zikoreshwa-namashanyarazi-muri-mtn-project-zero-ijyanye-na-gahund-112540.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)