FERWAFA yakubise akanyafu Abasifuzi 4 bamaze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FERWAFA ibinyuijije muri Komisiyo y'imisifurire, yahagaritse abasifuzi bane nyuma y'inama yabaye kuri uyu wa Mbere, bagasanga mu minsi umunani ya shampiyona itambutse yaragaragayemo amakosa y'abasifuzi cyane ndetse rimwe na rimwe bikanateza imvururu ku kibuga.

Ugirashebuja Ibrahim wayoboye umukino Etincelles yanganyije na AS Kigali tariki ya 12 Ukuboza 2021, wanagaragayemo amakosa menshi y'imisifurire, yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi ane, nyuma yuko muri uyu mukino yari ayoboye wabereye kuri Stade Umuganda hongeweho iminota 10 ariko igitego kigatsindwa ku munota wa 12 w'inyongera, bigatuma Etincelles itakaza amanota atatu yari yizeye mu buryo budasobanutse.

Uyu mukino wakurikiwe n'imvururu z'uburakari bw'abafana ba Etincelles FC bashaka gukubita abasifuzi, byanatumye iyi kipe y'i Rubavu yandikira FERWAFA ku wa Mbere, isaba kurenganurwa.

Simba Honoré usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi atatu. Yazize ko tariki 10 Ukuboza 2021 yanze igitego cya Hakizimana Muhadjiri ubwo Police FC yatsindaga Musanze FC 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y'i Musanze.

Uyu musifuzi wari umwungiriza wa mbere, yagaragaje ko habayeho kurarira ubwo Muhadjiri yatsindaga igitego cyo ku munota wa 90+1', nyamara yari anyuze hagati ya ba myugariro ba Musanze FC nyuma y'umupira muremure wari utewe mu rubuga rw'amahina na Nduwayo Valeur.

Gakire Patrick uzwi nka Mazembe yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi atatu. Yazize ko tariki 8 Ukuboza 2021 mu mukino Marines FC yanganyije na Mukura VS 0-0, yanze igitego cya William Opoku Mensah ku ruhande rw'iyi kipe y'i Huye, avuga ko habayeho kurarira.

Umusifuzi wa Kane wahagaritswe ni Kwizera Fils usifura mu Cyiciro cya Kabiri. Yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi ane, aho yazize amakosa yakoreye mu mukino wahuje Intare FA na The Winners FC tariki 12 Ukuboza 2021 muri IPRC-Kigali.

Aba bose baje biyongera ku bandi barindwi baherutse guhagarikwa gusifura barimo Mulindangabo Moïse, Nsabimana Célestin na Muneza Vagne n'abandi nabo bagaragaweho amakosa mu mikino basifuye mu bihe bitandukanye bikinubirwa na benshi bakurikiye iyo mikino.

FERWAFA n'inzego bishinzwe bahagurukiye iki kibazo kigaragara mu basifuzi kuko bisubiza inyuma urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho biyemeje kujya bacisha akanyafu ku wagaragaweho amakosa mu mukino.

Ugirashebuja Patrick yahagaritswe amezi ane adasifura kubera amakosa yakoze ku mukino Etincelles yanganyije na AS Kigali 1-1

Simba Honore wanze igitego cya Muhadjiri i Musanze yahagaritswe amezi atatu adasifura



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112547/ferwafa-yakubise-akanyafu-abasifuzi-4-bamaze-iminsi-banduza-ruhago-nyarwanda-112547.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)