Vanessa Uwase yakuyeho urujijo ku itandukana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi k'Ukwakira ni bwo hari hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Yverry yatandukanye n'umukunzi we, nyuma yuko aba bombi bari bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagasiba amafoto abagaragaza bombi bari kumwe.

Ibi bikimara kuba amakuru yatangiye gucicikana avuga ko aba bombi baba batameranye neza ndetse bakaba batandukanye, gusa uyu muhanzi yumvikanye abihakana yemeza ko urukundo rutagaragarira ku mbuga nkoranyambaga kandi ko ibyo bakoze babyumvikanyeho ubwabo.

Gusa abajijwe niba yaba akiri mu munyenga w'urukundo na Vanessa bari bamaranye imyaka 2 dore ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2019, yavuze ko mu gihe nyacyo azagira icyo abivugaho. Kuva icyo gihe abantu bakomeje gutegereza baraheba.

Cyera kabaye Vanessa Uwase abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahamije ko ntacyabatandukanya ndetse ko yamaze kwiyegurira by'iteka Yverry ntagusubira inyuma. Ubu butumwa yabukurikije ifoto ibagaragaza bishimanye bombi. Vanessa yagize ati:'Ndi uwawe ntagusubira inyuma.' Â 

Umwe mu babonye ubu butumwa witwa Ishimwe Wilson yagize ati:'Ubundi se muba mwigira amaki.' Bigaragara ko abantu kugeza ubu barayobewe ibijya mbere hagati y'aba bombi.

Uru rujijo rukaba rwari rwaraje mu gihe kandi Yverry yiteguraga gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Mwijuru' iri mu zikomeje gukundwa n'abatari bacye kuva yajya hanze.

Isibwa ry'amafoto y'aba bombi ryari ryatumye abantu bibwira ko batandukanye

Vanessa yahamije ko yiyeguriye Yverry kandi ko ntagusubira inyuma

Umuhanzi Yverry ukundana na Vanessa unaherutse gushyira hanze indirimbo 'Mwijuru' 

Ubutumwa bwa Vanessa wiyita Vanilla ku mbuga nkoranyambaga bwanyuze benshi abandi babaza ibyo babakina abantu

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MWIJURU' Y'UMUHANZI YVERRY





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111907/vanessa-uwase-yakuyeho-urujijo-ku-itandukana-rye-na-yverry-amafoto-111907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)