Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ihererekanya bubasha, hagati ya komite ya PSF ishoje inshingano na komite nshya, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo yasabye Ubuyobozi bushya bwa PSF kumenya no kuzirikana ko bagikora ihererekanya ari nabwo akazi gatangiye. Yabahaye umukoro wo gushaka abashoramari, abasaba kuzakora cyane kurusha abo basimbuye ariko kandi byose mu nyungu y'Abikorera n'Abesamihigo muri rusange.

Nyuma y'imyaka umunani, Munyankumburwa Jean Marie ayoboye urwego rw'abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 19 Werurwe 2026 yashyikirije ububasha(Handover), Ntiyamira Felix ( aka Yadema) umukoreye mu ngata.

Mu ijambo rye, Munyankumburwa Jean Marie yashimiye Ntiyamira Felix wagiriwe icyizere n'abanyamuryango cyo gufata inshingano zo kuyobora PSF mu karere ka Kamonyi. Yamwijeje ko nka komite ishoje ikivi aho bazakenerwa bazitaba bwangu.

Ntiyamira Felix, Perezida wa PSF Kamonyi mu gukora iri hererekanyabubasha, yavuze ko yiteguye gukora, ko imbaraga zihari ndetse n'ubushake, yaba kuri we bwite ndetse na Komite yose bafatanije.

Yabwiye Komite ishoje ikivi ati' Mwarakoze!. Inshingano mwazihagazemo neza kugeza kuri uyu munota wa none ubwo muzeguriye twebwe tuje gukomereza aho mwari mugeze. Tuzakomereza ku byagezweho tubisigasire, dukomeze ibyari mu nzira bikorwa tubinoze, dushyire imbaraga mu byateganywaga gukorwa ari nako dushyiramo cyangwa twongeramo ibindi bishya kandi byiza. Turabizeza ko nta nakimwe kizasubira inyuma, ahubwo tuzaharanira kubyongerera agaciro'.

Yagize kandi ati' Tuzakoresha imbaraga n'ubushobozi kandi turabifite. Ntabwo tuje kurebera, dufite byinshi dutekereza byiza kandi by'iterambere ryacu nk'abanyamuryango ba PSF, Akarere kacu n'Igihugu muri rusange. Iterambere niryo rituraje inshinga, tuzakora duharanira ko imibereho y'Abanyakamonyi irushaho kuba myiza'.

Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mu ijambo rye yashimiye Komite ishoje ikivi ku mikoranire myiza yabaranze hagati yabo ariko kandi n'imikoranire n'ubuyobozi bw'Akarere.

Yijeje Komite nshya ko nk'ubuyobozi bw'Akarere biteguye gukorana kandi neza, baharanira kugera kuri byinshi byiza kandi biruta ibyo abo basimbuye bagezeho cyane ko umusingi uhari.

Yagize kandi ati' Icyerekezo turimo ni icya kora ndebe, ntabwo ari vuga numve. Ni kora ndebe, ibikorwa bikivugira n'abantu batiriwe bavuga byinshi. Kuba mwaratowe, mwari musanzwe n'ubundi dukorana, bivuze neza ko tuzagera kuri byinshi, tuzakorana neza. Twifuza ko dukorera hamwe tugatahiriza umugozi umwe, tukagenda muri uwo murongo wo gukomeza kubaka Akarere kacu n'Igihugu muri rusange'.

Yabahaye umukoro, ati' Imikoranire ni ukuvugana kenshi, Guhana ibitekerezo kenshi, kugirana inama kenshi. Twifuza ko nta kintu na kimwe muri kano Karere cyagira imbogamizi, cyapfa kandi muhari nka PSF. Yaba ari ibisaba ibitekerezo, Ibisaba ubushobozi, ibisaba ubujyanama mu buryo bumwe cyangwa ubundi, imiryango irafunguye kugira ngo tuganire. Tuzi umusanzu wa PSF mu kubaka Akarere'.

Yongeyeho ati' PSF ni inkingi ikomeye, ni Inkingi ya mwamba mu mibereho y'Akarere ka Kamonyi. Kuba muri ku ruhembe rwa PSF, bivuzeko tuzafatanya tukagera kuri byinshi. Tubitezeho byinshi biruta ibyo abo musimbuye kuko mukoze nk'ibyo bakoze mutarushijeho ntabwo twaba turimo dutera imbere kuko iterambere ni ukuva ku rwego rumwe ujya ku rundi. Ni mutangire kuko twe mu nzego z'ibanze nta kwezi kwa buki kuhaba, ubu mwinjiye nta kuvuga ngo si ndamenya uko bigenda, ngo batangira bate'.

Meya Dr Sylvere Nahayo, yabahaye kandi umukoro wo kuzana Abashoramari. Ati' Ikintu gikomeye twumva mwadufasha, ni mutuzanire Abashoramari muri Kamonyi. Ni mudufashe mu byinjiremo n'imbaraga zishoboka zose haze Abashoramari, mubatubwire tuborohereze ibyo dushoboye mu bushobozi bwacu byubahirije amategeko, baze bashore imari mu byiciro bitandukanye. Iki ni mukidufasha mukagishyiramo imbaraga muzaba mutanze umusanzu ukomeye muri Kamonyi'.

Iyi Komite nyobozi nshya y'Urugaga rw'Abikorera/PSF mu Karere ka kamonyi, yatowe ku wa 09 Werurwe 2026. Igizwe na; Ntiyamira Felix (perezida), Niyonsenga Michel (Visi Perezida wa 1), Mukarusine Appolinarie(Visi Perezida wa 2). Irimo kandi abantu 7 batorewe kujya mu kanama nkemurampaka kayobowe na Diane Mukakalisa.

Théogène Munyaneza

The post Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro first appeared on Intyoza.

The post Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro appeared first on Intyoza.



Source : https://intyoza.com/2026/03/19/kamonyi-meya-dr-sylvere-nahayo-ahaye-komite-nshya-ya-psf-umukoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)