Ruhango: Cassava Plant yagobotse abarenga 150 bari bagowe no kwishyura mituweli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2021 aho ubuyobozi bw’urwo ruganda bwashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, ari kumwe na bamwe mu baturage bahagarariye abandi, sheki iriho amafaranga y’uwo musanzu.

Nzirabatinya Samuel ukuriye Imari n’Ubuyobozi muri Kinazi Cassava Plant, yavuze ko usibye akazi ko mu ruganda bakora, batekereza no ku baturage baturanye narwo bakabatera inkunga mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Muri gahunda ndende z’uruganda, usibye gukora no kubona inyungu, tunatekereza no ku baturage duturanye, tukavuga ngo ni iki twabafasha muri rusange kugira ngo tugire uruhare mu guteza imbere imibereho yabo.”

Yakomeje avuga ko basanzwe bagirana ubufatanye n’umurenge wa Kinazi, bityo kuri iyi nshuro bakaba baraganiriye maze bemeranya ko bawufasha kwishyurira mituweli ku miryango itishoboye.

Ati “Twishyuriye imiryango 28 igizwe n’abanyamuryango 151, twatanze amafaranga ibihumbi 453 Frw.”

Bamwe mu baturage batangiwe mituweli bagaragaje ibyishimo bavuga ko bari bagowe no kwivuza badafite ubwishingizi.

Nirere Valerie yavuze ko mbere bari bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira, ariko ubu bushobozi bukaba bwarakendereye nyuma y’uko umugabo we.

Ati “Umugabo wanjye yaraguye avunika amaboko n’amaguru tujya kumuvuza i Butare [CHUB] ariko kumubaga birananirana kubera kubura ubushobozi. Yari agowe no kwivuza ariko ubwo abonye mituweli ndahita mujyana kwa muganga bamuvure kuko imvune yamuryaga akavuga ngo iyo ngira mituweli mba nsubiye kwa muganga.”

Nzigiyimana Ezechiel na we yavuze ko afite umuryango w’abantu umunani kandi kwishyura mituweli bimugora kuko ari benshi. Yavuze ko yatangiye gukoresha uburyo bw’ibimina kugira ngo na we ajye abasha kugira abo yishyurira mu muryango we.

Ati “Mu mudugudu wacu twashyizeho ibimina bya mituweli, ntanga imigabane itatu buri cyumweru ihwanye n’amafaranga 600 Frw kugira ngo nanjye nzabashe kwishyura mituweli uko nshoboye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yashimiye uruhare Kinazi Cassava Plant ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Dusanzwe dukorana cyane na Kinazi Cassava Plant mu bikorwa byinshi, uyu munsi rero turishimye kuko twari twabagejejeho ubusabe bw’abaturage badafite ubushobozi bwo kubasha kwiyishyurira mituweli bitewe n’ibibazo bagiye bahura nabyo birimo n’ingaruka za Covid-19, none twishimye ko ubusabe twabagejejeho babuhaye agaciro.”

Yavuze ko kugeza ubu mu murenge hose bageze ku kigereranyo cya 92% mu kwitabira kwishyura mituweli.

Yasabye abahawe ubufasha gukora cyane baharanira kwiteza imbere kugira ngo bave mu cyiciro cy’abatishoboye bahabwa inkunga, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubagira inama.

Abahawe ubufasha basabwe gukora cyane baharanira kwiteza imbere kugira ngo bave mu cyiciro cy'abatishoboye bahabwa inkunga
Abakozi b'uruganda rwa Kinazi Cassava Plant bitabiriye igikorwa cyo gutangira mituweli abaturage batishoboye
Bamwe mu baturage batangiwe mituweli bagaragaje ibyishimo bavuga ko bari bagowe no kwivuza badafite ubwishingizi
Kinazi Cassava Plant yagobotse abarenga 150 bari bagowe no kwishyura mituweli
Nirere Valerie yavuze ko mbere bari bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ariko umugabo we yamugaye bituma bakena
Nzigiyimana Ezechiel na we yavuze ko afite umuryango w'abantu umunani kandi kwishyura mituweli bimugora kuko ari benshi
Nzirabatinya Samuel ukuriye Imari n'Ubuyobozi muri Kinazi Cassava Plant yavuze ko usibye akazi ko mu ruganda bakora batekereza no ku baturage baturanye narwo bakabatera inkunga
Nzirabatinya yavuze ko basanzwe bagirana ubufatanye n'umurenge wa Kinazi bityo kuri iyi nshuro bakaba baraganiriye bemeranya ko bawufasha kwishyurira mituweli imiryango itishoboye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi Nsanzabandi Pascal yashimiye Kinazi Cassava Plant uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Uruganda rutunganya ifu y'imyumbati Kinazi Cassava Plant ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango



source : https://ift.tt/3nSZEgR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)