Mutoni Assia 'Gatarina' akigera mu Rwanda yakiranywe amarira na nyina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka ine agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mutoni Assia yagarutse mu Rwanda aho yakiriwe n'abarimo nyina.

Uyu wakunzwe mu mafilime menshi, akaba yageze mu Rwanda mu saa saba z'ijoro (tariki ya 18 Werurwe 2026) aho yari kumwe n'umugabo we, Uwizeye Mohammed n'abana babo babiri.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba yakiriwe n'abantu benshi, inshuti n'umuryango barimo na nyina, wamukubise amaso agasuka amarira menshi kubera ibyishimo byo kongera kubona umwana we nyuma y'igihe kirekire.

Assia Mutoni wamenyekanye nka Gatarina, izina yakinnye muri filime ye bwite yitwa 'Gatarina', yakiriwe na bamwe mubo bakinanye muri iyi filime, n'abandi bakinnyi ba filime nyarwanda barimo na Nyambo Jesca.

Muri 2022 ni bwo Assia Mutoni wari umaze kubaka isina muri Sinema Nyarwanda yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we, muri 2023 ni bwo bibarutse imfura yabo.

Mutoni Assia w'imyaka 32 yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y'ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n'izindi.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Mutoni Assia nyuma yo kugera mu Rwanda
Nyina yamuhobeye ari nako Asuka amarira y'ibyishimo



Source : http://isimbi.rw/mutoni-assia-gatarina-akigera-mu-rwanda-yakiranywe-amarira-na-nyina.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)