Abanyarwanda 30 barimo abana bane birukanwe muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021 ahagana saa Saba z'amanywa, Abanyarwanda 30 bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, amakuru avuga ko abahagejejwe ari abagabo 21 abagore batanu ndetse n' abana bane.

Nk' uko amakuru akomeza abivuga ngo ubwo bari bamaze kugera mu Rwanda bahise bapimwa Covid hanarebwa niba nta bibazo bitandukanye baba bafite bijyanye n'ubuzima.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Bamwe basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

Kuva umwuka mubi watangira hagati y'ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/26/abanyarwanda-30-barimo-abana-bane-birukanwe-muri-uganda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)