Uwahoze ari umuyobozi wa RIB mu karere ka Rusizi yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke - #rwanda #RwOT


Ubushinjacyaha bwari bwamureze icyaha cyo kwakira indonke n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo. Yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke agirwa umwere ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 saa tanu z’ijoro (23hoo) nibwo uwari Umuyobozi wa RIB mu Karere yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000), akaba yari yayasabye kugira ngo afashe gufungura umuntu wari ufunze akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi.

Amaze gufatwa bagiye gusaka iwe bahasanga amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi ijana (1.100.000)

Icyaha cyo kwaka no kwakira indonke giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 n’iya 5 z’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
source : https://ift.tt/3nBIvIo

Post a Comment

0 Comments