Nyabihu: Polisi yafashe abaherutse kwiba ibyapa byo ku muhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyapa bibye babishinguje ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Gakenke.

Yagize ati” Umuturage wo mu Mudugudu wa Gakoro nyuma yo kubona ibyapa bine byashingujwe yahise acyeka umwe muri bo atanga amakuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye iwe basanga koko ,mu nzu harimo ibyapa bine byabaga ku kiraro. Bibiri bigaragaza ko imbere hari ikiraro, ibindi bibiri bigaragaza uburemere bw’ibintu bigomba kunyuzwa kuri icyo kiraro (Kutarenza toni 30).”

Amaze gufatwa yavuze ko undi wamuzaniye ibyo byapa, akamusaba kubimubikira amusezeranya kuzamuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu. Niyigena nawe yahise afatwa nawe yemera ko ibyo byuma bagombaga kuza kubigurisha abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru agaya bariya bagiye kwiba biriya byuma. Yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza.

Ati “Bariya bantu bagiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba no kwangiza ibikorwa remezo. Biriya byapa byafashaga abatwaye ibinyabiziga kumenya ko imbere hari ikiraro ndetse bakanamenya ibiro batagomba kurenza igihe bagiye kunyura kuri kiriya kiraro, byari kuzateza impanuka iyo ibinyabiziga bihagera ntibihasange ibyo byapa.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n’abantu barenze umwe.

Bafashwe bakekwaho gushingura ibyapa bakajya kubigurisha mu nyuma



source : https://ift.tt/3DDdwRR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)