Karongi: Bakusanyije miliyoni 4 Frw kugira ngo umurenge wabo uve mu ya nyuma muri mutuelle - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pasiteri Munyanshongore Frodouard wo mu itorero rya ADEPR/Rubengera yavuze ko mbere yajyaga abwiriza ntiyite ku gushishikariza abakirisitu gutanga mutuelle ariko ko nyuma byamuhaye isomo.

Ati “Umunsi umwe naherekeje korali yasohotse, umukobwa umwe urugi rw’imodoka rumufata intoki arakomereka bikomeye. Nsanga nta mutuelle afite, ndababwiza ukuri ko muri ayo materaniro nta watuye. Negereye buri muririmbyi, ufite 1000frw, ufite 2000frw ufite 3000frw mu ikofi ndayabaka kugira ngo uyu mukobwa avurwe. Byageze igihe cyo gutura ntawe ufite ituro.”

Yakomeje agira ati “Ibi byampaye isomo, mpita mfata umwanzuro wo kujya ngenzura niba abakirisitu banjye bafite mutuelle abatishoboye nk’itorero tukayibatangira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo gukusanya aya mafaranga wavuye mu bafatanyabikorwa b’uyu murenge ubwabo nyuma yo gusanga bari mu mirenge ya nyuma mu karere kandi ari umurenge w’umujyi.

Ati “Abafatanyabikorwa nyuma yo kubona ko tudahagaze neza muri mutuelle bahise bakusanya 4 300 000 Frw muri miliyoni 7 twaburaga kugira ngo twese umuhigo. Bihaye intego yo kuba bamaze kuyatanga bitarenze ukwezi kumwe, nitumara kuyatanga tuzaza nko ku mwanya wa gatanu”.

Kugeza abaturage b’umurenge wa Rubengera bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ni 89,2%, aribyo bishyira uyu murenge ku mwanya wa cyenda mu mirenge 13 igize akarere ka Karongi.

Abavuga rikijyana biyemeje gufasha abaturage batishoboye mu kwishyura ubwisugane mu kwivuza bw'uyu mwaka



source : https://ift.tt/2Z91rox
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)