Umusore yatunguye benshi ubwo yasezeranaga n' abakobwa 9 icyarimwe_ yatangaje icyo buri umwe yamukundiye, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Arthur O Urso wo mu gihugu cya Brezil yatunguye benshi ashakana n' abakobwa icyenda icyarimwe mu bukwe rusange kugira ngo ashimangire urukundo yabakundaga.

Amakuru avuga ko uyu musore wo muri Brezil washakanye n'abagore icyenda icyarimwe mu bukwe bw'agatangaza, asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri kiriya gihugu, nk' uko Ikinyamakuru Daily Star cyabitangaje.

Uyu musore wakoze ako gashya yatangaje ko ari ibintu bishimishije kuri we kandi no ku bagore be, kuko babyishimiye cyane ndetse bigashimwa n'abantu batandukanye bagatangara ko bitabaho ariko byabayeho.

Arthur O Urso, yagize ati 'Abantu batunguwe n'imyambarire yacu cyane, aho twagendaga tunyura byari ibitangaza, batwitegerezaga nk'ibitangaza babonye, ibi ni byo naharaniye kandi mbakunda kimwe'.

Amakuru kandi akomeza avuga ko Arthur O Urso yabikoze mu guha urukundo aba bakobwa bose yarongoye kuko yabaterese ababwira ko abakunda, anabikora mu rwego rwo gushimangira ko gushaka abagore benshi bikwiye gushyigikirwa dore ko bitemewe mu duce tumwe na tumwe ndetse n'amadini akaba atabyemera, ariko we akaba yemerewe agashyingirwa na Padiri.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/19/umusore-yatunguye-benshi-ubwo-yasezeranaga-n-abakobwa-9-icyarimwe_-yatangaje-icyo-buri-umwe-yamukundiye-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)