Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w'ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya, ni uko hari abantu biganjemo abahoze ku butegetsi no mu guisirikari cya Yuvenali Habyarimana , barimo gukusanya imisanzu, banashukashuka impunzi z'Abanyarwanda ziri mu bihugu binyuranye ngo  zijye mu mutwe w'inyeshyamba urota gutera u Rwanda, no guhirika Ubutegetsi buriho. Uwo mutwe mushya wamaze no guhabwa izina, witwa'Collectif des Forces pour le Changement du Rwanda, CFCR-Imvejuru.

Uwo mutwe w'ibyihebe uyobowe na Innocent  Sagahutu wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe, EX-FAR, akaza gukatirwa  n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, amaze guhamwa n'ibyaha bya Jenoside n'ibindi byibasiye inyokomuntu. Yaje gufungurwa mu w'2014 arangije igifungo cy'imyaka 15 ariko abura igihugu kimwakira, ahitamo kwibera inzererezi Arusha muri Tanzaniya.

Abandi twashoboye kumenya bari muri uwo mutwe w'abagizi ba nabi, ni Protais Zigiranyirazo uzwi cyane ku izina rya 'Z (soma: Zedi)', muramu wa Yuvenali Habyarimana akaba musaza wa Agatha Kanziga. Zigiranyirazo nawe yigeze gufungirwa Arusha, aza kurekurwa ku mpamvu zififitse.

Hari kandi Anastase Gasana wigeze no  kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho akorongera asebya u Rwanda. Ni umuntu wabaswe n'ingengabitekerezo ya giparmehutu, dore ko yirirwa ku mbuga nkoranyambaga yamamaza amahame ya Hutu-Power.

Mu bari mu buyobozi bwa CFCR-Imvejuru kandi, twashoboye kumenya kandi uwitwa Hakizimana Emmanuel wigeze no kuba komiseri muri FDLR, ubu akaba aba mu Bufaransa. Abandi ni abarimo uwahoze ari  Capt. Jean de la Paix Mupenzi mu ngabo zakoze Jenoside, ubu akaba yarihaye ipeti rya Jenerali, Capt Placide wigeze no kuba mu ngabo za RDF, akaza gutoroka amaze guhamwa n'ibyaha bitabarika, n'abandi.

Hari n'abatarahiriwe n'uyu mugambi mubisha ariko, kuko rugikubita  Leta ya Tanzaniya yamenye ko bari ku butaka bwayo batabifitiye uburenganzira, ibata muri yombi,  ubu bakaba bari mu magereza anyuranye yo mu murwa mukuru Dar Es Salaam. Muri abo twavuga nka Capt Elaston Muziraguhunga wageze muri Tanzaniya akiyita Bahati Joseph,  Lt Mazimpaka Joseph alias Tugume Dushime  ukomoka mu Karere ka Huye na Habyarimana Innocent uvuka mu karere ka Musanze. Aba bose bahoze mu gisirikari cya FAR, baza kujya muri za ALIR, FDLR, RUD-Urunana n'indi mitwe y'abicanyi.

Amakuru yizewe kandi avuga ko bimwe mu byihebe bya CFCR-Imvejuru  mu minsi ishize byagiye i Bujumbura mu Burundi, bikorana inama mu ibanga  na bamwe mu basirikari b'icyo gihugu, barimo Gen. Silas Ntigurirwa na Gen. Laurent Ntirampeba bita Agricole.Inama yari igamije gusaba ubufasha ngo batangire ibitero ku Rwanda.

Uretse u Burundi, ibihugu intumwa za CFCR-Imvejuru zimaze kujyamo zishakisha amafaranga n'abarwanyi, twavuga Tanzaniya , u Burundi, Uganda, Malawi, Mozambike, Zambiya, Afrika y'Epfo, Ububiligi, Canada n'ibindi.

Banyarwanda rero, cyane cyane mwe mutuye mu mahanga, nta gihe Rushyashya itababuriye ibasaba kwima amatwi abagome babashora mu ntambara bazi neza ko batazatsinda. Barabacucura utwakabatunze, bakabambura abana ngo bagiye kurwana, byahe byo kajya ko ifaranga baryishyirira mu gifu, abana banyu bakajya gufumbira iminaba  mu bihuru ngo bararwana. Ingero zimaze kuba nyinshi, kandi zikwiye kubaha isomo.  Ngizo za ALIR na FDLR , ngizo za RUD-Urunana, za FLN na P5, ibi byose byaragerageje ariko ibyo zahaboneye ni ubuhamya bukomeye. N'undi wese uzakinisha guhungabanya umutekano w'u Rwanda azamenye ko  ari ukwiyahura,  kandi atazatinda kwicuza icyamushoye mu bushotoranyi.

The post Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w'ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubuparimehutu-bushoye-gasana-anastase-mu-mutwe-mushya-wibyihebe-cfcr-imvejuru-urota-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubuparimehutu-bushoye-gasana-anastase-mu-mutwe-mushya-wibyihebe-cfcr-imvejuru-urota-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)