Karongi: Abagabo basabwe gutinyuka bakagaragaza ihohoterwa bakorerwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n’Umukozi Ushinzwe Imiyoborere myiza muri Karongi, Munyanziza Placide, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu muyobozi yavuze ko guhishira ihohoterwa bikomeza kuritiza umurindi, ati “Turasaba abaturage kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko gukurikirana ibibazo bijyanye n’ihohoterwa bisaba ibimenyetso. Iyo amakuru adatanzwe, cyangwa agatangwa ibimenyetso byarasibanganye, uwahohotewe ntabona ubutabera.”

Mukantagara Therese, umaze imyaka itatu akorera mu cyumba cy’ubujyanama ku bahohotewe mu murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, yavuze ko n’abagabo bakwiye gushishikarizwa kudahishira ihohoterwa, ati “Abagabo batatu bonyine nibo baje kumbwira ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, barimo ufite umugore wajyaga gusambana. Iyo tuvuze gahunda nka ‘Wiceceka’, n’abagabo bagomba kumva ko ibareba.”

Mu karere ka Karongi habarurwa abana 417 batewe inda bahohotewe, batarageza imyaka y’ubukure. Aka karere kandi gafite imiryango 400 ikurikiranwa n’ubuyobozi kuko yigeze kubamo amakimbirane arimo n’ashingiye ku ihohoterwa.

urubyiruko rwasabwe kudahishira abarukorera ihohoterwa



source : https://ift.tt/32z1fQN
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)